skol
fortebet

Meddy yaraswe bidasanzwe n’umufana we ufite inzozi zo kuzamubona byibura rimwe mu buzima- AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard ariko wamenyekaniye ku izina ry’akabyiniriro rya Meddy,yavuzwe ibigwi ndetse anifurizwa kuzagira iherezo ryiza n’abafana be babicishije mu bitekerezo batanze ku nkuru y’ibintu 10 bitangaje utigeze umenya kuri Meddy ikinyamakuru umuryango.rw tabagejejeho ubwo duheruka kuganira nawe,mu ijoro rishyira kuya 14 Kanama. Tuganira na Meddy,yatuganirije byinshi ku buzima bwe abantu benshi batigeze bamenya,aho yigeze no kwitwikira inzu y’iwabo maze igashya uruhande rumwe (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard ariko wamenyekaniye ku izina ry’akabyiniriro rya Meddy,yavuzwe ibigwi ndetse anifurizwa kuzagira iherezo ryiza n’abafana be babicishije mu bitekerezo batanze ku nkuru y’ibintu 10 bitangaje utigeze umenya kuri Meddy ikinyamakuru umuryango.rw tabagejejeho ubwo duheruka kuganira nawe,mu ijoro rishyira kuya 14 Kanama.

Tuganira na Meddy,yatuganirije byinshi ku buzima bwe abantu benshi batigeze bamenya,aho yigeze no kwitwikira inzu y’iwabo maze igashya uruhande rumwe nabwo byatewe nuko batabawe n’abaturanyi,harimo no kuba yari n’umunyamahane cyane akiri umwana ari nabyo byaje kumuviramo kwiga umukinow’iteramakofi,ndetse anakomoza no kuba Mama we ariwe wamwigishije gucuranga Guitar bagendeye ku
ndirimbo ya "Bob Marley" yitwa "Redemption"..Nibindi byinshi yadutangarije ku buzima bwe.

Iyi nkuru ikimara kujya hanze byaje kugaragara ko yanyuze benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Meddy, byumwihariko abafana be babigaragarije mu bitekerezo bagiye batanga bitandukanye,harimo nk’uwitwa Claudine waje no kumwifuriza iherezo ryiza,na Prince Muhire wamurase imyato ndetse akisabira ko yabona ayo mahirwe bakazahura maze akamubwira icyo amufitiye.

Umufana wa Meddy,Claudine yagize ati "Meddy Imana ijye ikujya imbere muri byose,ikongerere ubwenge n’ubushishozi,kandi izaguhe iherezo ryiza".

Naho umufana wa Meddy,Muhire Prince agira ati "Meddy serious uri umusore w’ umuhanga nkunda cyane ,njye ngufata nka role model wanjye kuko unkora kumutima cyanee bikantera gukurikirana ibikorwa byawe, nanjye indoto mfite nizo kuzabona ngabo meddard kabisa ,uwazampa nkakubona nkakubwira icyo ngufitiye gusa ndagukunda nawe uzampe mahirwe yo kukuboma ngere kundoto zanjye ,,, nkwifurije ibikorwa byiza no gukomeza kuryoshya ubuzima bwabatari bacye cyane nanjye ndimo ,,, you make me smile always,,, be blessed musore wacu".

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu njyana ya R&B na Pop ndetse na Slow,akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA "MEDDY"MAZE TUMUSHYIGIKIRE IGIRE "VIEWS"NYISNHI TUYISANGIZA NABANDI

REBA INKURU Y’IBINTU BITANGAJE UTIGEZE UMENYA KURI MEDDY HARIMO NO KUBA YARIGEZE GUTWIKA INZU Y’IWABO++===

Ibitekerezo

  • Ndacyagaruka rwose nsaba buri wese wamfasha nkabona umuhanzi wanjye wubuzima bwose Ngabo Medard kuko nubundi ntaho nagiye ni wowe muhanzi ubikora rwose mbivanye kumutima wose ndagukunda cyanee nzishimira kukubona meddy nukuri hari byinshi ntabasha kwandika gusa nzakubona,,, uwampuza nuyu musore wanjye nazamushimira pe murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa