skol
fortebet

Meddy yasangiye umwaka mushya n’inkumi bakundana

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu nkuru yacu yatambutse mu mwaka ushize wa 2017 twabagejejeho ukuntu Meddy yaciye amarenga yerekana uwo bivugwa ko bari mu rukundo mu majwi n’amashusho yanyujije kuri konti ya Instagram nubwo iyi Video yahise ayikuraho mu kanya nkako guhumbya.
Ngabo Medard Jirbert ubwo yari mu Rwanda yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ahamya ko afite umukunzi utari umunyarwanda kandi ko atari byiza kuvuga ukuri kose.Yumvikanye akoresha imvuga ‘ndacyari gutereta’ n’ubwo bwose icyo gihe yavugaga ko (...)

Sponsored Ad

Mu nkuru yacu yatambutse mu mwaka ushize wa 2017 twabagejejeho ukuntu Meddy yaciye amarenga yerekana uwo bivugwa ko bari mu rukundo mu majwi n’amashusho yanyujije kuri konti ya Instagram nubwo iyi Video yahise ayikuraho mu kanya nkako guhumbya.

Ngabo Medard Jirbert ubwo yari mu Rwanda yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ahamya ko afite umukunzi utari umunyarwanda kandi ko atari byiza kuvuga ukuri kose.Yumvikanye akoresha imvuga ‘ndacyari gutereta’ n’ubwo bwose icyo gihe yavugaga ko bitarajya muburyo neza. Yagize ati”Erega gutereta biragora.Umukobwa nshaka gushyingiranwa nawe nkunda ko acisha make kandi nibyo bintu by’igenzi namukundiye rwose. “aya niyo magambo yavuze ubwo aheruka i Kigali kuya 29 Kanama 2017.

Meddy yegeranye n’uyu mukobwa

Umunya-ethiopia witwa Sosena Aseffa benshi bakunda kwita Mehfire wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Burinde Bucya’ ya Meddy wamenyekana mu Rwanda bivugwa ko ariwe uri mu rukundo n’uyu muhanzi kenshi binashimangirwa n’ibyo Meddy akunda kwandika ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari kwishimana n’inshuti ze batangira umwaka mushya wa 2018.N’ifoto kandi isa nishimangira ikimenyetso cy’uko aba bombi bakundana kuko muri iyi foto agaragara ari iruhande rwa Meddy ndetse ubona bose akanyamuneza ari kose maze yandikaho ngo 2018.

Uyu muririmbyi wakoze ibitaramo bikomeye ubwo yari mu Rwanda, yavuye i Kigali kuwa 27 Ukwakira 2017 yerekeza muri Uganda gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Safi Madiba bise ‘Got it’ abona gukomereza muri Amerika.

Uyu mukobwa Sosena Aseffa yize Ubijyanye n’ubumenyamuntu n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.Mu nzozi ze, kuva na kera yakuze yumva ko aza umuganga;uvura abarwaye amenyo (Dentist).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa