skol
fortebet

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yashyize hanze indirimbo yise Adi Top igaragaramo abakobwa mbambaye amakariso n’amasutiye ahisha amabere gusa .

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 04 Ukwakira 2018 ,Meddy nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Adi Top yatunguye benshi kubera imyambarire y’abakobwa bagaragara bambaye amakariso n’amasutiye ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Facebook aho bamwe bavuze ko bitewe n’imyambarire y’abakobwa bayigararagaramo ko ishobora gukumirwa kuba yahita kuri Televiziyo zikomeye hano mu Rwanda kubera ko igaragaramo bimwe mu bikorwa bw’ urukozasoni ndetse n’imyambarire ihabanye n’umuco nyarwanda.

Amashusho kuri ubu amaze amasaha 2 ageze hanze ,amaze kurebwa n’abantu bakabakaba ibuhumbi 8 ku rubuga rwa Youtube ubusanzwe rushyirwaho amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Aya mashusho asohotse nyuma yuko Minisiteri ya siporo n’umuco mu Rwanda isohoye itegeko rihana umuntu wese ukwirakwiza amashusho y’urukozasoni nandi yerekana ibice by’ibanga anyuzwa muri Filime ,indirimbo ,imbuga nkoranyambaga .

REBA AMWE MU MASHUSHO AGARAGARA MU NDIRIMBO:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa