skol
fortebet

Meddy yatangaje abandi bahanzi 5 yifuza gukorana nabo indirimbo

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi barimo Davido ,Tiwa Savage,Wizkid, Patoranking ,Diamond ndetse n’abandi bahanzi bafite izina hano muri Afurika.

Sponsored Ad

Meddy Kuri ubu ukomeje ibikorwa byo kwagura umuziki we binyuze mu gukorana n’abahanzi batandukanye bafite izina hano muri Afurika aganira na Wasafi Media yakomoje ku bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo yemeza ko bizamuzamurira izina kurushaho.

Ku ikubitiro yavuze iki gikorwa cyatangiye aho kuri ubu ari gukorana indirimbo na Diamond ukuriye Wasafi aho yakomeje avuga ko abandi bahanzi ateganya kuzakorana nabo barimo Davido ,Patoranking,Tiwa savage ,Wizkid ndetse n’abandi bafite izina hano muri Afurika.

Yakomeje avuga ko kuri ubu yatangiye ibiganiro n’abajyanama ba Patoranking aho yizeye adashidikanya ko nawe bazakorana indirimbo mu minsi iri imbere.

Yasoje avuga ko mu bindi bikorwa afite kuri ubu harimo igitaramo cyo kuzamurika Album ye ya 2 nyuma yuko ashyize hanze iya mbere yise ‘Amayobera’ aho yahamije ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 10 mu gihe zimwe mu ndirimbo zizajya kuri uwo muzingo zarangiye aho ateganya kuzakorana n’abatunganya muziki batandukanye barimo umwe mu ba tunganya muziki mu Rwanda yirinze gutangaza izina, ndetse n’umusore ukorera Diamond n’undi ukorera ibikorwa bye muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa