skol
fortebet

Meddy yatanze ihumure ku banyarwanda babuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, yatanze ubutumwa buhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhanzi w’umunyarwanda ariko ubu akaba yibera ku mugabane wa Amerika, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko n’ubwo abantu bagiye babura ababo ko bishoboka ko bakiri kumwe nabo kubera urukundo babakundaga.
Aha yagize ati:”Abo dukunda ntibatujya kure, babana (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, yatanze ubutumwa buhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ariko ubu akaba yibera ku mugabane wa Amerika, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko n’ubwo abantu bagiye babura ababo ko bishoboka ko bakiri kumwe nabo kubera urukundo babakundaga.

Aha yagize ati:”Abo dukunda ntibatujya kure, babana natwe buri gihe n’ubwo tutababona, tutabumva ariko baba bari hafi. Turacyabakunda, turabakumbuye ibihe byose,Rwanda turacyarabagirana”.

Meddy yongeyeho ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye, hakiri icyizere ko abantu bakomeza kubaho bagatera intambwe imwe bajya ku yindi.
Ati:”Imyaka 24 irashize, turacyatera imbere”.

Umuhanzi Meddy amaze imyaka 8 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Nasara (2013), Burinde Bucya (2014), Ntawamusimbura (2016), slowly (2017) n’izindi yaririmbye akiba mu Rwanda zagiye zinyura imitima ya benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa