skol
fortebet

Meddy yatumiwe mu birori by’ubusabane bizahuza abatuye Arizona muri Amerika

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy umuhanzi ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatumiye mu by’ubusabane bizahuza Abanyarwanda n’inshuti batuye mu Leta ya Arizona muri Amerika.
‘Ubusabane’ ni ibirori bikomeye bizaba tariki ya 22 Nyakanga 2017, bibere kuri Peoria Community Center ku muhanda nimero 8335 w Jefferson st Peoria AZ 85345.Biteganyijwe gutangira saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Umunyamakuru Ally Soudi utuye muri iyi Leta akaba n’umwe mu bashyushyarugamba baza bayoboye ibi (...)

Sponsored Ad

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy umuhanzi ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatumiye mu by’ubusabane bizahuza Abanyarwanda n’inshuti batuye mu Leta ya Arizona muri Amerika.

‘Ubusabane’ ni ibirori bikomeye bizaba tariki ya 22 Nyakanga 2017, bibere kuri Peoria Community Center ku muhanda nimero 8335 w Jefferson st Peoria AZ 85345.Biteganyijwe gutangira saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Umunyamakuru Ally Soudi utuye muri iyi Leta akaba n’umwe mu bashyushyarugamba baza bayoboye ibi birori yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook asaba abanyarwanda ndetse n’inshuti kuzitabira uyu munsi.

Yavuze ko Ngabo Medard uzwi nka Meddy umaze imyaka irenga irindwi muri Amerika ariwe uzataramira abazitabira ibi birori by’ubusabane.

“Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’amatora, abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bateguye umunsi w’ubusabane twishimira ibyiza twageze no guharanira gukomeza guhesha ishema igihugu cyacu.”Ni ubutumwa bugaragara ku cyapa cyamamza iki gitaramo.

Meddy azataramira abazitabira ibirori by’ubusabane

Meddy nawe yanditse ku rukuta rwa Instagram ahamagarira abafana be kuzitabira umunsi w’Ubusabane uzahuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta ya Arizona muri Amerika.

Meddy agiye gutaramira abatuye muri Leta ya Arizona mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Slowly’. Iyi ndirimbo yatangiye no kugaragaza ifoto izaba iri kuri Cover yayo.

Iyo niyo foto Meddy yashyize hanze igaragaza indirimbo nshya ari gutunganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa