skol
fortebet

Meddy yatumiwe mu Rwanda mu gitaramo gisoza umwaka

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba Taliki ya 1 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Meddy Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanze kuri ubu ari mu bahanzi batumiwe na East African Promoters itegura igitaramo ngarukamwaka cya East African Party aho bemeje Meddy nk’umuhanzi uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, utegura ibi bitaramo, yavuze ko Meddy ariwe muhanzi bahisemo kubera ko ubwo aheruka mu Rwanda atigeze aririmbira mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Igitaramo cya East African Party izaba kuwa 1 Mutarama 2019, twatumiyemo Meddy. Twamutumiye kubera ko ubwo aheruka mu Rwanda yaririmbiye mu ntara.”

Boubou yakomeje avuga abandi bahanzi bazafatanya na Meddy batarageza igihe cyo kubatangaza gusa nabo bakaba bazamenyekana mu minsi ya vuba.

Ibitaramo bya East African Party bimaze imyaka icyenda bitegurwa, icya mbere cyabaye mu 2009. Bigitangira byibandaga ku bahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, bakunganirwa n’abandi bake bo mu Rwanda babaga batoranyijwe.

Ku cyabaye kuwa 1 Mutarama 2017 nibwo Umunyarwanda The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwe bwa mbere mu mateka y’ibi bitaramo, ariwe muhanzi w’imena. Ubu nabwo Meddy agiye kunga mu rya mugenzi we basangiye kuba aribo bahanzi bari ku ruhembe mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Meddy yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabaye kuwa 2 Nzeri, akakirwa n’isinzi ry’abafana bari bakubise buzuye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, aho cyari cyabereye. Iki gitaramo cyakurikiwe n’ibindi byazengurutse igihugu yakoze byari byateguwe na Airtel.

Ibitekerezo

  • Yego nibyiza courage Meddy.ese mwaba mwaba muzi ko hari umusore uri kwiyitirira ngabo Meddy kuri fb agashuka abantu abaka amafranga.nanjye yarambeshye none naramuvumbuye Yitwa chema Elic atuye Kabarore mukagali kakibondo.Murakoze.nimushaka amakuru number yanjye 0782753947.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa