skol
fortebet

Meddy yavuze ukuntu yahuye n’umukunzi we n’icyo amukundira cyane anahishura ibyo benshi batamenye ku muziki we

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy umaze kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga,yavuze ko yamenyanye bwa mbere n’umukunzi we Mimi ubwo yamusabaga ko yajya mu mashusho ya Ntawamusimbura akabyemera ndetse ngo amukundira ko akunda umurimo cyane.

Sponsored Ad

Meddy uri mu myiteguro y’igitaramo cy’amateka azaririmbanamo na Ne-yo yatangarije IGIHE ibintu byinshi ku muziki we ndetse n’ukuntu yahuye n’umukunzi we bamaranye igihe kitari gito.

Avuga uko yahuye na Mimi yagize ati “Mimi twahuye nshaka umukobwa wo kujya mu mashusho ya ‘‘Nta wamusimbura’’. Nari mfite umuhungu w’inshuti yanjye muri Dallas ambwira ko hari umukobwa azi ariko atamenya niba yakwemera kujya mu mashusho y’indirimbo. Naramubwiye nti reka mvugane na we ndabizi nimuvugisha ndareba uburyo mbimwumvisha ku buryo azabyemera.

Yampaye gahunda y’uko duhurira ahandi hantu kure y’iwabo ngezeyo arambwira ati ‘nari nziko ugiye kuza nk’umusazi’ kuko yari azi ko abahanzi bose baba bajagaraye.
Ndamusobanurira mubwira ko nta kintu kibi kizakorwamo ariko muri njyewe hari ikintu navugaga nti ‘ndabona uyu mukobwa ariwe ukwiriye kujya muri video’.

Byamaze nk’amezi ane kugeza igihe yaje kuvuga ati noneho tujye gukora iyo video.
Meddy yakomeje agira ati “Twabaye inshuti, ubucuti burakura cyane tuza kwisanga twatangiye gukundana. Ha handi bwakwira utavuganye n’umuntu ukagira amarangamutima.”

Meddy yavuze ko ikintu akundira Mimi ari uko akunda umurimo ndetse amwigiraho byinshi ati “Ni umukobwa w’umukozi kandi witonda. Ninkubwira gutyo umenye ko yitanga, akitangira umuryango we, aruhuka amasaha make. Nanjye ubwanjye antera imbaraga hari ibintu byinshi mwigiraho ntari mfite. Twebwe kubera kuba mu buzima bwa gisitari hari ibyo uba utazi, ngira ngo ni we muntu ubikuraho nkaba umuntu usanzwe.

Meddy yavuze ko agishyira hanze indirimbo “Amayobera” igakundwa cyane,yibeshye ko afite abafana benshi bituma ategura cyitabiriwe n’abantu 15 cyangwa 20 bimuca intege cyane.

Meddy yavuze ko amafaranga ya mbere yinjije mu muziki ari ibihumbi 3000 FRW yakuye I Butare ubwo yari yajyanye kuririmba na Urban Boyz.

Meddy yavuze ko indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz,Mbosso,Sauti Sol n’abandi zarangiye ariko kubera akazi kenshi zitahise zisohoka,akazagenda azishyira hanze buhoro buhoro.



Meddy yavuze ko Mimi akora cyane ndetse akunda umuryango we birenze

Ibitekerezo

  • Aba Stars barambabaza kabisa.Uretse ko uwo bababaza kurushaho ari Imana yaturemye,ikaduha amategeko tugomba kugenderaho.Uyu Meddy,nubwo avuga ngo akunda MIMI,ahora abwira abanyamakuru ko "kumurongora" bitarimo.Bisobanura ko azamuta akarongora undi.Namuta kandi bamaranye imyaka,ashobora no kwiziyahura.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa