skol
fortebet

Meddy yemeye kwishyurira ishuri Karyuri no guha ubufasha umuryango we[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Meddy amaze gutangaza ko yemeye guha ubufasha umuryango w’umwana wamenyekanye ku izina rya Karyuri wagaragaye abyina indirimbo ye nshya. Nkuko Meddy yabitangaje mu minsi ishize, yashimishijwe cyane n’uyu mwana ndetse yari yanasabye uwamubona ko yamuhuza nawe kugirango amushimire.

Sponsored Ad

Ntibyashize kera, umwana yaje kuboneka ndetse anavugana na Meddy kuri ubu ndetse Meddy yanatangaje ko agiye guha ubufasha bukomeye uyu mwana burimo kumwishyurira amashuri ndetse no kumufasha kuzamura impano ye yo kubyina.

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire idasanzwe y’indirimbo zinyuranye zirimo iz’abahanzi bo mu Karere ndetse harimo niya Meddy yitwa “We don’t care”.

Meddy ufatwa nk’umwe mu bahetse umuziki nyarwanda, aakaba yarashyize kuri Twitter akavideo k’uyu mwana ari kubyina indirimbo ’We don’t care’ aherutse gushyira hanze yafatanyijemo na Ray Vanny na Dj Romy bo muri Tanzania.

Uyu muhanzi nyarwanda yashyizeho ubutumwa buherekeje iriya video agira ati “Ndi gushakisha uyu mwana…Niba muzi aho yaboneka, nimumfashe.”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi tweet ya Meddy, bagiye bagaragaza ko uyu mwana afite impano ihariye mu kubyina ndetse ko ikwiye gushyigikirwa akaba yayiteza imbere.

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa