skol
fortebet

Meddy yerekanye umukunzi we bwa mbere mu gitaramo aranamusoma[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ngabo Medard (Meddy) umuhanzi w’umunyarwanda mu minsi ishize ubwo yakoreraga igitaramo muri Canada i i Montreal bwa mbere yerekanye umukunzi we Mehfira Mimi muri iki gitaramo.

Sponsored Ad

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Slowly’, ‘Ntwamusimbura’, ‘AdiTop’ aherutse gushyira ahagaragara n’izindi nyinshi, ubwo yari muri iki gitaramo ataramira abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda i Montral Meddy yatunuye benshi ahamagara umukunzi we kurubyiniro ubwo yari ageze kundirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Muri iki gitaramo aririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ariko nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.

Meddy mu minsi ishize nabwo yari aherutse kwitabira ibiroro byo kwizihiza isabukur y’imyaka 30 y’umukunzi we muri Amerika. Biteganyijwe ko Meddy n’umukunzi we Mehfira Mimi bashobora kuzana i Kigali dore ko rimwe na rimwe ajya amuhereka mu bitaramo bitandukanye.

Tariki ya 01 Mutarama 2019 azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizabera kuri sitade Amahoro i Remera, gusa azabanza gutaramira i Burundi uwa 29 no kuri 30 Ukuboza 2018 nubwo kugeza ubu bigishidikanywaho kubera umutekano muke uvugwa i Burundi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa