skol
fortebet

Meddy yongeye guca agahigo n’indirimbo ye ’Adi Top’ igaragaramo abakobwa batikwije

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Indirimbo Adi Top kuri ubu imaze ukwezi kumwe isohotse yaciye agahig ko kuba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube rushyirwaho amashusho y’indirimbo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Meddy umaze kwandika izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba abikesha umuziki we kuri ubu yongeye guca agahigo ko kuba ariwe mu hanzi wa mbere nyarwanda ubashije gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye hanze mu gihe kitarenze ukwezi ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni.

Kuri ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 1,014,604 kuri Youtube .Yaciye agahigo ko kba ariyo irebwe n’abantu bangana gutya mu gihe gito aho wasangaga izindi bizifata igihe kinini kandi ugasanga hajemo ubukangurambaga kugirango abayirebye bongera bayirebe irusheho kongera abayisura.

Ibi kandi byemejwe na Meddy abinyujije kuri Instagram konte ye aho yatangaje ko yishimiye yuko indirimbo ye yaciye agahigo ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.

Yagize ati”Miliyoni imwe mu kwezi ,Haraho twerekeza ,twizere ,mbazanire indi ndirimbo cyangwa tubanze dufate akaruhuko ?.

Bamwe mu bamukurikira bahise bamubwira ko bahora bamwiteguye kandi iyo ndirimbo bayifitiye amatsiko menshi yo kuyumva.

Bamwe mu bahanzi kuri ubu banditse amateka mu kuba indirimbo zabo zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni hazamo Ambassadors of Christ ,Meddy ,The Ben ndetse n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa