skol
fortebet

Menya byinshi biteye amatsiko kuri Mama Sava watinyaga Niyitegeka Gratien[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava, yavuze ko mu myaka itatu amaze mu mwuga wo gukina filime bimutunze, yavuze uburyo yatinyaga Niyitegeka Gratien, akaza kwisanga bakinana gusa hari byinshi kuri we biteye amatsiko.

Sponsored Ad

Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi. Mu buzima busanzwe arubatse afite umugabo n’abana babibi, mu kiganiro kirekire yagiranye na Yago TV kuri uyu wagatatu, yavuze ko yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Yagize ati «Itariki naje gukina ndi umugore wa Muyobozi, muri Seburikoko, niyo tariki y’ anniverselle (itariki y’amavuko) yanjye. Ndibuka ko byahuriranye nkana celebura(nkishima) cyane, ni kuri 16 Ukwakira.» akomeza avuga ko nubwo atize ibijyanye no gukina filme ariko ko abikunda cyane.

Mama Sava yabwiye Yago Tv ko akiri muto yumvaga azaba umuganga ariko ko ibintu bihinduka. Umunyana yavuze ko abantu benshi badakora ibyo bize kandi ko indoto umuntu agira ari umwana zihinduka iyo akuze. Avuga ko gukina filime ari impano ye kuko, umuntu ufite impano ashobora gukora neza ibintu kurusha uwabyize.

Yagize ati «Usanga umuntu ufite impano, umuhanzi wabyize n’umuhanzi utarabyize, utarabyize arirekura agahereza abantu ikibashimisha. Ariko uwabyize ashyiramo ama conditions(amabwiriza).»

Mama Sava winjiye muri filime ya Papa Sava muri 2018 ubwo yatangiraga, avuga ko yari avuye muri Seburikoko kandi ko yari ahavanye uburambe mu gukina filime. Yagize ati «Mu bijyanye n’amafaranga, ntabwo yari menshi, ariko byampaye experience(uburambe) yo kuba nubundi nkina mu zindi filime zitandukanye, byampaye kumenyana n’abantu.»

Mama Sava avuga ko impamvu yatumye atagikina muri Seburikoko, ari uko uwo yari abereye umugore, Muyobozi, yasezeye muri filime bityo umwanditsi abura uko akomeza gukinisha umugore we wari uzwi nka Mama Patrick, mu gihe Muyobozi adahari.

Amaze kuva muri Seburikoko nibwo yahamagawe muri Papa Sava. Ati «Numvaga ko bidahagaze, ngize amahirwe numva Papa Sava (Niyitegeka Gratien) arampamagaye.» akomeza avuga ko yakiriwe neza muri filime ya Papa Sava ndetse ko yatangiranye na yo kuko bari bane gusa. Ati «Twatangiye turi bake ari njye na Papa Sava, Ndimbati na Folomina.»

Mama Sava yavuze ko mu bintu byamugoye cyane muri Papa Sava, ari ukwisanga ajyiye gukinana n’umuntu yatinyaga cyane. Ati «Icyantunguye ni uburyo nari njyiye gukinana n’umuntu natinyaga, yari Papa Sava.» yongeyeho ko mu gihe yari akiri muri Seburikoko atigeze abonana amaso ku maso na Niyitegeka Gratien (Seburikoko) kandi barakinaga muri filime imwe.

Mama Sava abajijwe niba muri rusange umuntu ukina ibijyane na cinema yatungwa n’ako kazi gusa, yagize ati «Cyane kuko natwe nibyo bidutunze byonyine. Njyewe nicyo kintunze, nta kandi kazi ngira.» yongeyeho ko hari n’ibyo amaze kubona nk’inyungu igaragara mu gukina filime ya Papa Sava, Yagize ati «Ntabwo nahita mvuga ngo nakuyemo ikintu kimeze gitya, ariko nibura hari bimwe mu bikorwa byanjye byazamuwe n’iri zina.

Njye mfite stidiyo ya recording(Inzu itunganya amajwi y’indirimbo) y’imiziki yitwa ‘Genesis Empire Entertainment’, yazamuwe n’uko nitwa Mama Sava. Abakiriya bazamo, baza kuko nitwa Mama Sava.» yongeyeho ko hari n’ibindi ateganya gukora mu minsi iri imbere, ati «Icyo kiri mu bintu byenda gukurikizwa ibindi kuko uko turi gukora turi kujyenda tubona ubushobozi bwiyongera muzabibona bizamenyekana.»

Mu gusoza Mama Sava asabwe kugereranya filime ya Seburikoko yabanjemo ndetse na flime ya Papa Sava akinamo ubu, yagize ati «Papa Sava ni yo yatumye ndi uwo ndi we ubu, cyane cyane. Natangiriye muri Seburikoko ituma ngera muri Papa Sava, ariko mpita nzamuka cyane.»

Filime y’uruhererekane ya Papa Sava ni imwe mu zimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda no hanze kuko iri muri filime nke mu Rwanda agace kazo kamwe karebwa inshuro zirenga 500.000 ku rubuga rwa You Tube mu gihe gito.

Ibitekerezo

  • Twika tubona ushoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa