skol
fortebet

Menya ibyahishwe ku rukundo rwihariye ruri kuvuza ubuhuha hagati ya The Ben na Marina-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Inkuru duheruka kubagezaho y’urukundo rwihariye The Ben agirana na Marina ariko nyuma bakaza kubihakana,nyamara ibimenyetso simusiga byageze hanze bihamiriza urukundo rudasanzwe rwaba bombi ndetse binavugwa ko The Ben ari nawe ntandaro yo gutandukana kwa Marina n’umusore nawe w’umuhanzi ariko mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Edisha. Kuwa 22 Kanama uyu mwaka nibwo umuhanzikazi nyarwanda uri kuzamuka uzwi nka Marina yagiranye ikiganiro na Inyarwanda,aho yatangaje ko muzika ariyo yatumye atandukana (...)

Sponsored Ad

Inkuru duheruka kubagezaho y’urukundo rwihariye The Ben agirana na Marina ariko nyuma bakaza kubihakana,nyamara ibimenyetso simusiga byageze hanze bihamiriza urukundo rudasanzwe rwaba bombi ndetse binavugwa ko The Ben ari nawe ntandaro yo gutandukana kwa Marina n’umusore nawe w’umuhanzi ariko mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Edisha.

Kuwa 22 Kanama uyu mwaka nibwo umuhanzikazi nyarwanda uri kuzamuka uzwi nka Marina yagiranye ikiganiro na Inyarwanda,aho yatangaje ko muzika ariyo yatumye atandukana na Edisha ngo kugira ngo yibande kuri muzika,gusa uyu musore bakundanaga arabinyomoza kuko ngo ariwe waretse Marina bitewe n’umubano udasanzwe yabonaga afitanye na The Ben.

Edsha na Marina bakundanye igihe kitari gito

Ni mukiganiro kirambuye Edisha yahaye Umuryango, ubo twamubazaga niba koko aribyo Marina yaba ariwe wafashe iya mbere agahagarika iby’urukundo rwari ruri hagati ye nawe,gusa akaba yabiteye utwatsi ndetse akanaduhamiriza ko ariwe ubwe wifatiye umwanzuro wo kurekana na Marina bitewe n’amagambo asize umunyu yabonaga yandikirana na The Ben,mu gihe nyamara we yamubwiraga ko amufata nka musaza we.

Edsha na Marina mu munyenga w’urukundo rwa bombi

Edisha yagize ati "Njyewe kugira ngo ntandukane na Marina,ni amananiza nabonye atangiye kuza hagati mu rukundo rwacu,amwe yazanwaga na Uncle Austin wamutegekaga gukuraho amafoto yanjye kuri Instagram, ibindi byatumye noneho mbona ko biri kundunduro ni chat za Marina na Ben bandikiranaga za chuch n’ama bzu bitana na za Mon Coeur,nkamubaza akabwira ko ari bro wiwe nkareba n’inshuro amuhamagara kuri Whatsapp call,mbona ko bateretana ariko akampisha mpitamo kumupowa ntamubwiye impamvu".

Screenshot y’akavideo ka The Ben,Marina yashyize kuri Instagram akagasimbuza ifoto y’uwari umukunzi we ndetse ashyiraho n’amagambo ahamiriza umubano wihariye wa bombi

Edisha akomeza kuganira na Umuryango.rw,ati "Noneho abonye ntakimuvugisha nibwo yahise akuraho Post zanjye kuri Instagram yiwe azisimbuza iza The Ben, mpita numvako ibyo nibwiraga aribyo koko ahita noneho anasharinga ifoto ari kumusoma ku itama,kandi yari yaranyeretse ko yayisibye, Nibyo twapfuye man".

Ifoto Marina yasharinze kuri Social Medi muri Group ya Whatsapp yabanagamo na Edsha ari gusoma The Ben ku itama bahuje urugwiro

Tumubajije niba ariwe waba warakatiye Marina,n’icyizere kinshi ati "Cyane,njyewe naramuretse mara iminsi itatu ntamuvugisha,abonyeko ntakimuvugisha atangira gupostinga post za The Ben man".

Edsha umusore wakundanaga na Marina

Tubajije Edsha icyahamya niba koko ibyo avuga ari ukuri,yahise ashyikiriza ikinyamakuru umuryango.rw, bimwe mu biganiro Marina yagiye agirana na The Ben babicishije kuri Whatsapp,ndetse adushyikiriza nibyo yagiye yandikirana na Marina nyuma yo gutandukana, aho yongeyeho amagambo agira ati "Mwana uko si ukuri kose,abantu baba birirwa bamvuga ubusa ngo ndashaka kubasebya ngo n’abarokore..".

Screenshot y’ibyo The Ben yagiye yandikirana na Marina amwita amazina y’urukundo adasanzwe.

Ubwo uyu musore yatwohererezaga ibyo Marina yagiye yandikirana na The Ben ,twaje gusanga kuri numero ya The Ben yari yaranditseho ngo "Ben Bro",maze bidutera amatsiko yo kumenya impamvu yari yaramwanditseho kuriya,maze Edisha adusubiza muri aya magambo "Nyine niko yari yaramusavinzeho namubaza akabwira ko amufata nka Bro nareba Chat nkabona za Chch na Chr none se ntiwumvise ko Marina agenda avuga ko afata The Ben nka Bro,ngo ni umurokore ibintu nkibyo wapi".

Ibyo Marina yagiye yandikirana na Edsha nyuma yo gutandukana

Edisha akaba yasojeje ikiganiro avuga ko adatewe ishema ry’uko yakundanye na Marina ahubwo ko yaterwaga ishema n’urukundo bakundanaga mu gihe bari kumwe,ubu ngo nta nakimwibuka yimereye neza n’abandi bana ahubwo ko ngo izi nkuru arizo zituma amwibuka, ndetse anavuga ko The Ben atigeze amutwara umugore ahubwo ko yabonye amwihiringa cyane maze ahitamo kumuharira..kuko ngo adakunda gusangira.

Ibi ni ibisobanuro bya Marina kuri The Ben yahaga umusore bakundanaga Edsha

Marina ubusanzwe ufite amazina y’ababyeyi ya UWASE Ingabire Marina bakunze kwita Deborah,akaba yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi Nyarwanda bafite impano idasanzwe yo kuririmba ku myaka ye 20 y’amavuko.

Ni umuhanzikazi uzanye umurindi kuri bagenzi be basanzwe mu muziki, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ariko zimaze gusiga izina rye ryamamaye cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.ndetse akaba ahamya ko iturufu ye ari ukuba afite uburanga ndetse no kuba yiyizeyeho impano yo kuririmba ndetse no guhanga.

KANDA HANO MAZE USOME INDI NKURU BIFITANYE ISANO

Ibitekerezo

  • Hahaha.... mbega Marina

    Ngo bari mu munyenga w’urukundo?Ntabwo kwishisha usambana ari urukundo my friend.THE BEN namara kumuhaga,azamujugunya.Ibyo nibyo wita URUKUNDO??Menya ko bibabaza imana yabahaye iriya mimwa na sex bakoresha bayisuzugura.Ikindi kandi,menya ko abasambanyi bose batazaba mu Bwami bw’imana dutegereje (1Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze KWISHIMISHA usuzugura imana,hanyuma ukazabura Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa