skol
fortebet

Menya byinshi byihariye ku muhanzi Kidumu

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidum yavutse tariki ya 28 Ukwakira 1974 avukira muri Kinama mu murwa mukuru Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi,ni Umuririmbyi-umwanditsi, umucuranzi, aririmba mujyana ya Afro-Zouk .

Sponsored Ad

Kidumu izina rye yahawe na nyina, yemera ko yari uruhinja runini cyane. Afite imyaka 10, imbaraga za muzika ziyongereye igihe yatangiraga kuvuza ingoma.Kidum yashinze itsinda mu myaka yakurikiyeho mu Burundi.

Mu 1995, yahunze umutekano muke mu gihugu cye kavukire yerekeza i Nairobi, muri Kenya, ari naho yakomereje umwuga we wa muzika. Kidum akunzwe cyane mu BURUNDI, muri 2019 yakoranye indirimbo ”umbamwo” hamwe na Esther nish na yayaya hamwe na mb data muri 2020.

Ageze muri Kenya, byatwaye Kidum imyaka 4 kugirango atangire kwandika indirimbo ze. Mu 1999, Kidum yakoze indirimbo yitwa “Yaramenje”, indirimbo ye ya mbere. Nkuko byavuzwe mu kiganiro na Jim Lenskold cyasohotse mu kinyamakuru kitwa American Media Wire Service “Nahisemo kujya muri studio nto, muri kontineri mu byukuri.”

Amagambo yarari muri iyi ndirimbo yakomeje gushimagirwa na perezida wa Kenya waruriho icyo gihe Daniel arap Moi, ko yaririmo amagambo yo guhuza Abarundi. Nubwo indirimbo ze za mbere zanditswe mu rurimi Rwikirundi – yateye imbere mu kuririmba mu Kiswahili aho ibihangano bye byari birimo ubuhanga byageze ku bantu benshi. Nyuma yongeyeho Igifaransa, Icyongereza n’Icyesipanyoli mu ndirimbo ze.

Indirimbo ze zari zirimo ubuhanga bwinshi zari ziganje munjyana ya rock, zouk kugeza kuri acoustic classic.

Muri Kanama 2014, yatumiriwe muri Canada kuririmba mu iserukiramuco rya muzika rya Edmonton mu Mujyi wa Edmonton, intara ya Alberta, icyo gihe Kidumu yakiriwe neza n’abanya-Canada hamwe na BodaBoda Band ye.

Kidum yakoze ibitaramo byinshi kandi bitandukanye muri Afrika, Uburasirazuba bwo hagati, Canada ndetse no mu burayi, Amerika na handi henshi. Umuziki we wakiriwe neza.

Kidum Yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umugabo mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba muri Kora Awards 2012. Yagizwe Ambasaderi w’amahoro, umwanya ufasha kwimakaza ibyiringiro n’ubwiyunge muri Afurika y’Iburasirazuba.

Album Ze yakoze harimo :

Yaramenje (2001)
Shamba (2003)
Ishano (2006)
Haturudi Nyuma (2010)
Hali Na Mali (2012)
Album ya mbere ya Kidum, Yaramenje yasohotse mu 2001. Mu 2001, Kidum yatumiwe na Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’Uburundi, kugira ngo aririmbe mu gitaramo kiswe igitaramo cy’amahoro. Mu 2002, Kidum yakoze ikindi gitaramo cy’amahoro mu Burundi.

Ibi byakurikiranye na alubumu ya Shamba, yasohotse mu 2003. 2006, alubumu Ishano yerekanye impano yijwi rya Kidum hamwe na zouk Kichuna. Mu mwaka wa 2010 hasohotse Haturudi Nyuma, Kidum yahawe igihembo cya Kora Award (the African Grammy equivalent) kubera indirimbo ze Mapenzi, Nitafanya na Haturudi Nyuma.

Muri 2012, Kidum ya koze alubum yakunzwe cyane ya Hali Na Mali yariho indirimbo nka Mulika Mwizi, Kimbia, Enjoy na Hali Na Mali.

Kidum yahawe ibihembo byinshi kandi bitandukanye harimo :

2011: Pearl of Africa Music Awards
2012: Kora Award. Best Male Artist of East Africa
2015 :ISC’S WORLD MUSIC AWARD
2017: Buja Music Awards

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa