skol
fortebet

Menya byinshi ku itsinda rigizwe n’abasore 2 bazwi nk’ibikomangoma by’amajyaruguru(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Princes du Nord Itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda by’umwihariko mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba rigizwe n’abasore 2, Ishimwe Jede bita Prince OfPeace ndetse na Ndekezi Johnson Kaya,rikaba rimaze igihe kingana n’umwaka n’igice rikora muzika aho mu gihe bamaze bagiye bitabira ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda bamaze gutaramirayo inshuro zigera kuri ebyiri .
Kuri ubu bari kwitegura kimwe mu bitaramo kizabera mu mujyii wa Goma (...)

Sponsored Ad

Princes du Nord Itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda by’umwihariko mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba rigizwe n’abasore 2, Ishimwe Jede bita Prince OfPeace ndetse na Ndekezi Johnson Kaya,rikaba rimaze igihe kingana n’umwaka n’igice rikora muzika aho mu gihe bamaze bagiye bitabira ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda bamaze gutaramirayo inshuro zigera kuri ebyiri .

Kuri ubu bari kwitegura kimwe mu bitaramo kizabera mu mujyii wa Goma muri uku kwezi k’ukuboza aho banafitanye umushinga w’indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Ghana.

Abasore babiri bagize itsinda rya Princes du Nord

Princes du Nord mu minsi rimaze twababajije ikiri gutuma bakundwa cyane cyane mu majyaruguru ari naho babarizwa maze batubwira ko bamaze gushyira hanze indirimbo zigera ku 8 harimo nizo bagiye bakorana n’abandi bahanzi batandukanye, twavuga nk’iyo bise Ikigare,Urukumbuzi,Mana Warakoze,Renzaho,ishyamba nizindi zitandukanye ari nazo zatumye bigarurira imitima y’abanyamajyaruguru.

Indirimbo yabo nshya ya Gospel bise "Gitare"

Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa butandukanye Princes du Nord ngo bakaba bashyize hanze indirimbo bise Gitare , indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ,batangaza ko ariwo mwanya wabo wo kwanga no kugendera kure ibyaha n’ibisa nabyo kuko ngo umunsi w’imperuka ku bawemera uri hafi kandi ko intungane arizo zizataramana n’Imana ,naho inkozi z’ibibi zikajugunywa mu muriro utazima,Iyi ndirimbo yatunganyijwe n’umwe muba Producer bo mu Rwanda witwa Captain P ukorera muri Studio izwi nka Blackstar Record iherereye mu karere ka Rubavu.

Producer Captain P uri gukorana naba basore

Aba basore bakomeza kuganira na umuryango.rw bavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo bagiye guhita bashyira indi ndirimbo hanze bari gukorana n’umuhanzi uba mu gihugu cya Ghana witwa “CANOR”uzwi mu ndirimbo nka “ I go crazy,Makoma “ n’izindi zitandukanye ,aho uyu muhanzi ngo yamaze kohereza amajwi ubu iri gutunganywa mu minsi ya vuba ikaba izajya hanze .bimwe mu bizabafasha kwagura muzika yabo haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana ufitanye indirimbo na Princes du Nord

Princes du Nord bakaba basoje bashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda riri kurushaho kubafasha mu kumenyekanisha ibihangano byabo n’abakomeje kubaba hafi ndetse no kubafasha by’umwihariko abafana babo dore ko bemeza ko bamaze kwiyongera hirya no hino mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • woooow kbx mukomerezaho basore bacu mumeze neza muburengerazuba turabunva kd tur follow kbx mujye juru

    mukaze urugendo basore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa