skol
fortebet

Menya byinshi kuri Samusure wize amashuri atatu abanza gusa akaba n’umukozi wo mu rugo aho yishimira ibyo amaze kugeraho

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda nk’amazina yamamayeho muri sinema nyarwanda, ni umunyempano ukomeye kuko ari n’umuririmbyi, umucuranzi, umushyushyarugamba, umunyarwenya akaba n’inzobere mu kuvuga amazina y’inka. Uburyo ibi byose yabigezeho ubu akaba aterwa ishema n’iterambere agezeho, biragoye kubihuza no kuba yarize amashuri atatu gusa abanza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire Samusure yahaye itangazamakuru yatangaje ko ubu sinema nyarwanda imaze kumuteza imbere kuko iby’ibanze umuntu wese akenera mu buzima abasha kubyiha uko abyifuza abikesha amafaranga akura muri sinema n’ibindi akora abihawe n’abamuzi muri uyu mwuga wo gushimisha rubanda.

Samusure yatuviriye imuzingo urugendo rwe haba mu bijyanye na muzika no mu bijyanye n’iterambere rye muri rusange, agaragaza ibanga yakoresheje kugirango agere aho ageze ndetse anaboneraho kugira inama urubyiruko rufite intumbero yo kuzagera kure mu buzima bwabo.

Samusure avuga ko atabashije kwiga bihagije kuko yize amashuri atatu abanza gusa. Nyamara ngo kuva ari muto yajyaga yumva ikinamico akifuza ko rimwe yazakinana na Sebanani yafataga nk’ikitegererezo, gusa ngo n’ubwo atabashije gukinana nawe aracyazirikana ishyaka yagize ryo kuzatera ikirenge mu cye rikamugeza kure.

Samusure avuga ko yavuye iwabo i Bugarama mu karere ka Rusizi akajya i Kigali aho yakoze imirimo myinshi inyuranye, muri iyo hakabamo uwo kuba umuboyi yanakoze igihe kirekire, agitangira akaba yarahembwaga amafaranga y’u Rwanda 700. Mu mujyi wa Kigali kandi yahakoze indi mirimo itandukanye, dore ko yanabaye umunyonzi, agakora mu kabari, akaba mucoma, umwogoshi n’ibindi bitandukanye.

Ibi byose yakoze ariko ni imirimo yubaha cyane kuko ngo yamugize uwo ari we. Samusure avuga ko niba uri umukozi wo mu rugo ukwiye kubikora ubikunze kandi ugaharanira ko uzabireka ugishimwa bikagufasha kugera ku kandi kazi kisumbuyeho. Kuri we, ngo byamufashije kwiga gitari nanubu akaba ari umucuranzi ubasha kwiririmbira anacuranga.

Samusure avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko nta kazi gasuzuguritse ndetse n’ababashijwe kiga bakamenya ko gusuzugura imirimo imwe n’imwe biri mu mpamvu zituma ubushomeri bwiyongera, aho buri wese aba yumva ko azakora mu biro cyangwa agakora akandi kazi benshi bavuga ko kiyubashye.

Muri iki kiganiro yagiranye na UKWEZI, Samusure w’imyaka 42 y’amavuko, yanatubwiye ku bijyanye no gushaka umugore kuko akiri ingaragu, gusa afite abana atavuze umubare n’ubwo mu myaka ishize yavugaga ko afite batandatu yabyaye ku bagore batandukanye, imfura ye ikaba ifite imyaka 17.

Samusure kandi yavuze byinshi bitandukanye ku mishinga afite, iby’iterambere rya sinema nyarwanda n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa