Byinshi wamenya kuri Seburikoko w’imyaka 40 ubu wamaze kubona umukunzi bagiye gukorana ubukwe vuba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 10413

Niyitegeka Gratien umaze kuba rurangiranwa muri sinema nyarwanda kumazina nka Sekaganda, Ngiga, Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina atandukanye, ni amwe muri menshi Niyitegeka Gratien yamamariyeho nk’umukinnyi wa filime ariko akaba anazwi cyane mu bundi buhanzi dore ko ari umusizi, umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka, umukinnyi w’amakinamico, umwanditsi w’amafilime n’ibindi byinshi.

Ahenshi Niyitegeka akina ari umugabo wubatse ariko mu buzima busanzwe ni umusore w’ingaragu, gusa yahishuye ko afitanye gahunda ya vuba n’umukunzi we, yo gukora ubukwe agasezera ingaramakirambi.

Niyitegeka Gratien yatangarije itangazamakuru byinshi ku buzima bwe bwite, ku rugendo rwe mu by’ubuhanzi, ku bimubabaza mu buhanzi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Niyitegeka Gratien yavuze ko afite umukobwa bakundana, ariko ngo hari amakuru amwerekeyeho adashobora gutangaza bitewe n’uko igihe kitaragera kandi ngo ntibarabyumvikanaho ngo amwemerere kubivuga mu itangazamakuru.

Niyitegeka Gratien w’imyaka 40 y’amavuko, yavuze ko gahunda afitanye n’umukunzi we ihamye, ari iy’uko igihe kizagera bakambikana impeta bagasezerana kuba nk’umugabo n’umugore.

Yaciye amarenga ko atari cyera ariko ntiyemera kwerura neza igihe bateganya gukora ubukwe.

Muri iki kiganiro yavuze byinshi ku by’imyidagaduro yo mu Rwanda, anenga bamwe mu bahanzi badakozwa ibyo gushyigikirana ahubwo bakamera nk’abahangana.

Yavuze ku nzira y’ubuhanzi bwe yatangiye mu 1995, avuga uko yize amashuri yisumbuye na kaminuza ari ikimenyabose, yarangiza akajya gukora akazi ko kwigisha, aho ashimangira ko kuba mwarimu akabifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane.

Muri byinshi yatangaje, Seburikoko yasoje agaragaza agahinda n’umubabaro aterwa na bamwe mu bavuga ko bakunda ibihangano by’abahanzi, ariko aho kubashyigikira ngo batere imbere ahubwo bagashaka gupfobya imbaraga baba bashyize mu bihangano by’abo.

Hari aho yagize ati: “Hari uza akakubwira ati ndagufana none ugomba kumpa itike yo kujya mu gitaramo cyawe, nubyanga sinzongera kureba ibintu byawe… Hari abashaka ko tujya mu ngo zabo, ati ngwino ukine n’abana banjye baragukunda, wabyanga bikabarakaza…”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Humble Jizzo yeretse umwana we w’imfura n’umugore we ishuri yigagamo...

Mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu niho habereye...
15 July 2019 Yasuwe: 2312 0

Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kuza i Kigali[AMAFOTO]

Umuhanzi Diamond Platnumz ufite izina rikomeye muri Tanzania no muri...
15 July 2019 Yasuwe: 1632 1

Umuraperi M-Izzo agiye gukora ubukwe na Clarisse

Mbituyimana Eric wamenyekanyen nka M-Izzo muri muzika nyarwanda ari mu...
15 July 2019 Yasuwe: 2261 0

Nyuma y’igihe kitari gito Diamond yarabuze abana yabyaranye na Zari,yongeye...

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kubonana n’abana be babiri, Tiffah na...
14 July 2019 Yasuwe: 5858 0

Indirimbo ya Davido yakoranye na Chris Brown igiye kujya hanze

Mu gihe bitamenyerewe ko abahanzi bakomeye nka Chris Brown bakorana...
14 July 2019 Yasuwe: 623 0

Miss Mutoniwase yagiye gutura muri Amerika[AMAFOTO]

Miss Mutoniwase Marlenne wabaye Miss Heritage Rwanda 2014 akaba n’igisonga...
14 July 2019 Yasuwe: 6320 0