skol
fortebet

Menya ibintu 10 Meddy ari kugenderaho mu guhitamo uwo bazarushinga

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Meddy wamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beer Fest’ yamaze gutangaza ko nta mukunzi afite ahubwo ko akiri ‘Gutereta’, ngo akunda umukobwa udashyira ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017, uyu musore yagarutse ku buzima yabayemo kuva ageze muri Amerika ndetse n’uburyo yagiye agerageza gukora muzika ahageze, yanakomeje kandi ku rukundo rwe ndetse n’ibyo ari kugenderaho mu guhitamo (...)

Sponsored Ad

Meddy wamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beer Fest’ yamaze gutangaza ko nta mukunzi afite ahubwo ko akiri ‘Gutereta’, ngo akunda umukobwa udashyira ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017, uyu musore yagarutse ku buzima yabayemo kuva ageze muri Amerika ndetse n’uburyo yagiye agerageza gukora muzika ahageze, yanakomeje kandi ku rukundo rwe ndetse n’ibyo ari kugenderaho mu guhitamo uwo bazarushinga.

Uyu muhanzi utarakunze kuvugwa cyane mu itangazamkuru mu rukundo n’umukobwa runaka, yavuze ko nta mukunzi afite kuri ubu ahubwo ko akiri gutereta kuburyo mu minsi ya vuba azaba yamutangaje.

Meddy avuga ko adakunda umukobwa w’icyamamare.

Ngo mu byo ashingiraho bikomeye akundira umukobwa nta kunda umukobwa wirirwa ashyira ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga, ngo ntavangura y’aba igikara cyangwa inzobe ngo ntakibazo uwo bakundana.

Aseka cyane ati “ […] ntabwo, icyo kibazo abantu benshi bakunze kucyimbaza, ntabwo mfite umukunzi ubu ariko hari ukuntu nshaka kubishyira mu nzira zo kuba yaba umukunzi wanjye ni muri urwo rwego numva nasubizamo icyo kibazo….Uba uri mu nzira yo gutereta, yego kbs ndi mu nzira yo guterata.”

Meddy yavuze ko ijambo ‘Gutereta’ ryamusekeje cyane ariko ko ari ryo nawe yumva akwiye gukoresha muri iki gihe.Abajijwe ibyo agenderaho kugirango ahitemo uwo bazarushinga, yagize ati “ Umukobwa nkunda ni umukobwa wiyubashye, umukobwa wiha agaciro, umukobwa ukunda abantu cyane, umukobwa witondera ibintu.”

Kuri iyi ngingo y’umukobwa witondera ibintu, uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko yavuze ko ‘ ari ikintu yabonye nyuma y’uko bamwe mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gushyira hanze ubuzima bwabo.”
Ngo yabonye buri wese aba ashaka gushyira hanze ubuzima bwe ari nayo mpamvu yahisemo kubyitondera mu guhitamo uwo mukobwa.

Yungamo ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo noranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”
Meddy yanahishuye ko adakeneye umukobwa uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, umunyamakuru cyangwa umuhanzi.Yavuze ko ‘atibona mu ishusho y’umuhanzi wakundanye n’umukobwa uzwi cyangwa w’umuhanzikazi.”

Meddy yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, yakirwa n’abantu amagana bari bafite amatsiko yo kumubona nyuma y’imyaka irindwi yari amaze aba muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa