skol
fortebet

Ikihishe inyuma y’umwuka uri hagati ya Zari na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Hari hashize igihe kitari gito Hamisa Mobetto na Zari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz barebana ay’ingwe bikaba byaraje kuzamba nyuma y’aho Hamisa Mobetto atangarije ko umwana aheruka kwibaruka ari uwa Diamond Platnumz ikintu cyatumye umubano w’aba bombi urushaho kuzamba.
Kuri ubu aba bagore bombi bakaba barasabwe kurekeraho gukomeza gushyamirana kuko byabasigira icyasha. Bikaba byarasabye ko inama z’imiryango ziterana kugira ngo aba bagore bombi bahuje umugabo bahoshe intambara y’amagambo (...)

Sponsored Ad

Hari hashize igihe kitari gito Hamisa Mobetto na Zari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz barebana ay’ingwe bikaba byaraje kuzamba nyuma y’aho Hamisa Mobetto atangarije ko umwana aheruka kwibaruka ari uwa Diamond Platnumz ikintu cyatumye umubano w’aba bombi urushaho kuzamba.

Kuri ubu aba bagore bombi bakaba barasabwe kurekeraho gukomeza gushyamirana kuko byabasigira icyasha. Bikaba byarasabye ko inama z’imiryango ziterana kugira ngo aba bagore bombi bahuje umugabo bahoshe intambara y’amagambo yari iri hagati y’abo.

Zari Hassan umaze kubyarana na Diamond Platnumz abana babiri

Nk’uko ikinyamakuru Global Publisher cyabyanditse ngo aba bagore bombi basabwe kurekeraho guterana amagambo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko n’ubwo ari abakeba batagakwiye gukomeza kurebana ay’ingwe n’ubwo ikosa ryo gucana inyuma ryabaye kuko kugeza kuri ubu ntacyo banarihinduraho na cyane ko umwana yamaze kuvuka ndetse na se w’umwana yatangaje uko byamugendekeye kugira ngo uwo mwana avuke.

Diamond Platnumz yavuze ko yisanze mu mubano na Hamisa Mobetto maze biza kurangira banabyaranye umwana. Ku bw’ibyo Diamond akaba asabwa kuzaha umwana we na Mobetto ibyo azakenera byose.

Umunyamideli Mobetto Hamisa nawe wabyaranye umwana na Diamond

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo aba bagore bombi basa nk’aho bamaze kumva neza ko ibyo bari barimo bitari byo bareka intambara y’amagambo barwanaga bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • Zari Hassan yabyaranye abana 2 n’undi mugabo,aramuta asanga Diamond.Nubwo aba bagore bombi bababaye,ntabwo bazi ko uwo bibabaza cyane ari imana yabahaye sex kugirango bazayihe umuntu umwe gusa bazabana binyuze mu mategeko.
    Ntabwo imana yahaye uyu Mobetto Hamisa,amabere n’ibibero kugirango abyereke abahisi n’abagenzi.Nubwo abantu basambana ari Millions and millions mu rwego rwo kwishimisha,bajye bamenya ko "iminsi yabo ibaze".Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abasambanyi,abajura,abarwana,abicanyi,etc... (Yeremiya 25:33).Uwo munsi uri hafi,uzaba uteye ubwoba nkuko Bible ivuga (Yoweri 2:11).Nubwo abantu babona ko gusambana bishimisha cyane,ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Zaburi 37:29).Ni ukugira ibitekerezo bigufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa