skol
fortebet

Menya impamvu yatumye Mwiseneza Josiane yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mbere irushanwa ritararangira[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda n’umusore uzwi ku izina rya Scott bitera benshi urujijo.

Sponsored Ad

Ibya Mwiseneza Josiane byafashe indi ntera! Umukobwa w’i Rubengera yatwererewe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 mu ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagiye yibazwaho byinshi n’abatari bake.

Ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye ikamba rya Nyampinga

Ubwo iyi foto yasakaraga ku mbuga nkoranyamba,Ikinyamakuru UMURYANGO twifuje kumenya inkomoko yayo tuza gusanga ari umusore w’umunyarwanda ufite ubuhanga budasanzwe mu kuba yahindura umuntu mu buryo ashaka yifashishije Software.

Mu kiganiro uyu musore twagiranye,twifuje kumenya icyamuteye guhitamo Mwiseneza Josiane mu bakobwa 20 bose bahataniye ikamba akaba ariwe aryambika,adusubiza muri aya magambo "Uyu mwali arakaze..Njyewe aranyemeza right from the Start..Ubushake,Umwete n’Umurava afite byarantangaje kandi byatinyuye benshi nanjye ndimo".

Iyi niyo foto Scott yifashishije yambika ikamba Josiane

Mu gukomeza Scott yabwiye UMURYANGO aribyo byamuteye gutekereza kureba uko yaba ameze aramutse yambitswe ikamba rya Nyampinga,Yagize ati "Byahise bintera gutekereza kuko byaba bimeze aramutse yambitswe ikamba..mba inspired yo gukora iyi foto".

Uyu musore ubusanzwe ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Scott Visuals,ni abantu benshi biganjemo ibyamamare byo mu Rwanda yagiye akorera amafoto mu buryo budasanzwe,barimo Meddy,Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina,ndetse n’inyubako izwi nka Kigali Convention Center yakoze mu buryo bukurura buri wese uyibonye.

Scott umusore ufite ubuhanga budasanzwe mu gukora amafoto

Bikaba bitegabyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bitegerejwe ku itariki 26 z’uku kwezi kwa Mutarama mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo ahazaba hateraniye abakobwa 15 bazagera kuri Grand Finale.

Iyi Foto ni Scott wayikoreye Meddy


Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina nawe ni iyi Foto yakorewe na Scott


Iyi nyubako ya Kigali Convention Center nayo yakozwe na Scott

ESE WOWE URABIBONA GUTE MWISENEZA JOSIANE ARAMUTSE YAMBITSWE IKAMBA?TANGA IGITEKEREZO CYAWE UBINYUJIJE AHO BYAGENEWE GUTANGIRWA HASI.

Ibitekerezo

  • josiane niyambikwa ikamba abategura irushanwa bazaba bagaragajeko bakoresha ukuri

    byaba aribyiza twabadutangiye gutera imbere tutagendeye kukimenyane yaba Ari intambwe itewe kuko twaba twerekanye ko ibyo abantu bishimiye byaba Ari umucyo

    Njye uyu musore ndamwemeye. None se mwatubwiye amazina ye nyayo ndetse na phone ye mukayiduha.

    ARYAMBITSWE BYABA ARI BYIZA CYANE BYATINYURA N’ABANDI MU MARUSHANWA YOSE ABAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa