skol
fortebet

Nyuma yo kuvuga ibyaha byari byaramugize imbata, NPC yavuze n’impamvu yamuteye kwakira agakiza

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda wamenyekaniye cyane mu njyana ya Rap uzwi ku izina rya NPC arahamya neza ko ngo yakijijwe ndetse anatangaza bimwe mu byaha avuga ko yakoraga ndetse ubu akaba ahamya ko nabyo atakibikora nkuko yabitangarije ikinyamakuru umuryango.rw.
NPC yatangiye avuga neza ko ngo yakijijwe rwose..ndetse akaba atanga Impamvu yaba yaramuteye gukizwa aho yavuze ko gukizwa kwe yagiye kumva bimujemo kuko ahamya neza ko ari umuhamagaro wari wamujemo ndetse akumva muri we ari kubura amahoro (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda wamenyekaniye cyane mu njyana ya Rap uzwi ku izina rya NPC arahamya neza ko ngo yakijijwe ndetse anatangaza bimwe mu byaha avuga ko yakoraga ndetse ubu akaba ahamya ko nabyo atakibikora nkuko yabitangarije ikinyamakuru umuryango.rw.

NPC yatangiye avuga neza ko ngo yakijijwe rwose..ndetse akaba atanga Impamvu yaba yaramuteye gukizwa aho yavuze ko gukizwa kwe yagiye kumva bimujemo kuko ahamya neza ko ari umuhamagaro wari wamujemo ndetse akumva muri we ari kubura amahoro bityo niko kugisha umutima nama we inama maze ahita afata icyemezo cyo gukizwa..aho akomeza vuga ko nta muntu wamubwirije ahubwo ko we ariwe wumvise isaha ye igeze yo gukizwa ndetse ngo nta n’ikigare yagendeyemo.

Naho mu byaha NPC ngo yaba yarabohotse yavuze ko ari byinshi pe..gusa Nanone ngo ntiyavuga ko yari akabije mu byaha ..kuko ngo mu byaha bari byaramuze imbata harimo kunywa inzoga nyinshi agasinda cyane ndetse bikageraho nta muntu atinya…mbese ngo akabaho muri ubwo buzima nta muntu numwe atinya mbese kuburyo ngo n’umwana muto atatinyaga kuba yamufata ku rutugu..gusa ngo aho amaze kwakira agakiza yamenyeko hari umuntu wo gutinywa ariyo Mana yo mu ijuru ndata wa twese.

Akomeza NPC kuganira n’umuryango yabajijwe niba yaba yarahinduye idini ..maze avuga ko yahinduye ubu takiri umukatolika ndetse ubungubu ko ngo ari umurokore..!nibwo twashatse no kumenya idini nyirizina yaba ubu asengeramo maze atubwira ko ari mu itorero ryitwa Hebron Him Ministry.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa