skol
fortebet

Michael Jackson agiye kongera kugaragara ku rubyiniro ashimisha abakunzi be?

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Byaba bishimishije kongera kubona Michael Jackson ku rubyiniro aririmba anabyina ya mbyino yo kunyereza ikirenge abamuzi bamwibukiraho. Uyu mugabo wavutse ari umwirabura agapfa yarabaye umuzungu yarakunzwe cyane n’ ubu afatwa nk’ umwami w’ injyana Pop. Agiye kongera kugaragara arimbana n’ itsinda The Jackon 5 yaririmbagamo agihumeka umwuka w’ abazima ariko kuri iyi nshuro bizaba ari mu buryo bw’ ikoranabuhanga rigezweho rizwi nka ‘hologram’ ryifashisha urumuri n’ amashusho.

Sponsored Ad

Mu gihe cya vuba itsinda The Jacson ryahoze ari The Jacson 5 rizakore igitaramo mu gihugu cy’ Ubwongereza, iki gitaramo gisozwa nibwo abakunzi ba Michael Jacson bazonera kumubona aririmbana ba bagenzi nyuma y’ imyaka 9 yitabye Imana.

Tito Jacson yasobanuriye The Daily Express uko bizafa byifashe ati “Twatangiye uburyo bwa hologram kandi nta mikino irimo. Tuzaba dufite Michael Jackson mu buryo bwa hologram, azaba ari kumwe natwe ku rubyiniro”

Iri tsina rikomeza rigira riti “Ntabwo ari inzozi ni ukuri. Turashimira tekinike ya hologram ku bw’ ijwi ryiza rya Michael Jackson twumva. Ibi byatangiye gutegurwa Michael Jackson akimara gupfa. Nyakwigendera Michael Jackson ONE azaririmbana mu ruhame n’ umuryango we bidatinze imbere y’ abakunzi be”

Michael Jackson yavutse tariki 29 Kanama 1958 apfa tariki 25 Kamena 2009 aguye mu mugi wa Los Angeles. Yari umuririmbyi, umubyininnyi, umwanditsi w’ indirimbo n’ ibitabo w’ umunyamerika.


The Jacson 5 yahindutse The Jacson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa