skol
fortebet

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa uzwi cyane mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong umaze igihe avugwaho kugirana ibihe byiza n’abakobwa bo mu Rwanda barimo Strawberry na Asinah,yerekeje mu biruhuko iwabo muri Ghana ajyanye na Miss Amandah Isimbi.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda.com abitangaza,Micheal Sarpong azwiho gukunda abanyarwandakazi yajyanye na Miss Amandah mu biruhuko muri Ghana ndetse yashyize hanze ifoto bari kumwe mu ndege.

Sarpong yavuzweho gukururana n’inkumi zinyuranye mu Rwanda,asanzwe ari mu rukundo na Miss Amandah Isimbi,gusa ngo ntibashatse ko urukundo rwabo rujya hanze.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Marines FC igitego 1-0, nibwo Sarpong yerekeje iwabo muri Ghana mu biruhuko ndetse ngo uru rugendo akaba yararukoranye na Miss Amandah Isimbi bajyanye muri Ghana nyuma yo kunyura muri Nigeria.

Bivugwa ko nyuma y’iminsi ibiri bagomba kumarana muri Nigeria Sarpong agomba gukomeza urugendo rwe agataha muri Ghana mu gihe Amandah nawe azaba agaruka mu mujyi wa Kigali.

Miss Amandah Isimbi umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga,yabaye igisonga cya Nyampinga ubwo yigaga mu ishuri rya SFB ubu izwi nka CBE.


Sarpong yafotowe ari mu ndege imwe na Miss Amandah Isimbi

Ibitekerezo

  • Sarpong yagiye iwabo kurya abandi abeshya beshya ariko aba banyarwakazi bakwihesheje agaciro kutibwa na Sarpong ninko kuribwa ningurube pee !!

    Sarpong araza kurwara sida nibindi birwara bakobwa mugume mumwirohemo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa