skol
fortebet

Mico agiye kurongora umwe mu bakobwa uri mucyivunjye cy’abo ahorana nabo

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi akaba na Producer Mico The Best yatangaje ko yifuza kutarenza imyaka 30 y’amavuko atararushinga n’umwe mu bakobwa usanzwe mu nshuti ze baziranyi.
Ni ibintu asobanura nk’umuhigo yihaye wo kutarenza imyaka 30 atarakora ubukwe, avuga ko bitazamugora ahitamo uwo barwubakana kuko asanzwe aziranye n’abakobwa benshi kandi abona havamo uwo basezerana kubana nk’umugabo nk’umugore.
Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Gashyantare,2018 nibwo Mico The Best yijihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi akaba na Producer Mico The Best yatangaje ko yifuza kutarenza imyaka 30 y’amavuko atararushinga n’umwe mu bakobwa usanzwe mu nshuti ze baziranyi.

Ni ibintu asobanura nk’umuhigo yihaye wo kutarenza imyaka 30 atarakora ubukwe, avuga ko bitazamugora ahitamo uwo barwubakana kuko asanzwe aziranye n’abakobwa benshi kandi abona havamo uwo basezerana kubana nk’umugabo nk’umugore.

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Gashyantare,2018 nibwo Mico The Best yijihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 y’amavuko yohereza nyina utuye i Nyaruguru impano.


Aba bombi iby’urukundo rwabo byari imikino

Aganira na Isango Star yabajijwe ikintu yumva yiteguye anatekereza gukora mbere y’uko imyaka 30 igera cyangwa se akaba yagikora ari uko iyo imyaka igeze.Atazuyaje yavuze ko asenga Imana asaba ko atazarenza iyo myaka adashinze urugo.

Abajijwe niba afite umukunzi, yasubije ko nta we(yemeza ko ahari mu bo bazaranyi) ariko ko yatangiye gutekereza guhitamo mu bakobwa bose baziranye aho kugirango azajye kongera gufata umwanya wo kurambagiza kandi hari abo baziranyie.

Yagize ati :”Ntarayuzuza(aravuga imyaka 30) cyangwa nyirimo ngomba kurushinga.Mfite umukunzi…Ntabwo ushobora kuvuga ngo uratsa imodoka nta Essence ushyizemo!. Ndimo ndareba mu nshuti z’abakobwa kuko nibo nzahitamo.Ndashaka kuzarongora umukobwa dusanzwe turi inshuti mu buzima bwa munsi.

Mico atangaje ibi nyuma y’uko muri Kanama,2017 umuhanzikazi Phionah Mbabazi wamamaye muri Tusker Project atangaje y’uko inkuru y’urukundo rwe na Mico The Best yari impimbano kuko bashakaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

Ibi uyu mukobwa yabitangarije muri Kt Idols, ikiganiro gitambuka kuri Kt Radio kuwa gatandatu wa buri cyumweru. ati “Reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma yahoo ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Rero ni Hit twashakaga.”

Phiona yakomeje ashimangira ibi agira ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona? Hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico?”

Mico kandi yanavuzwe mu rukundo n’Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine. Mutoni Assia akunze gukina nk’umwe mu bakinnyi b’imena mu mafilime hafi yayose akinamo; ni n’umwe mu bashoramari muri filime nyarwanda dore ko kuri ubu amaze gushora imari muri filime zirenga eshatu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa