skol
fortebet

Mico The best yakoranye indirimbo n’umunya Zambia nyuma yo kwinjira muri KIKAC MUSIC LABEL

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Mico The Best uri mu bayoboye mu Rwanda mu njyana ya ya Afrobeat,yakoranye indirimbo n’umuhanzi wo muri Zambia witwa B Flow,mu rwego rwo kuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Mico The Best uherutse kwerekeza muri Lebel ya KIKAC Music Lebel,akomeje gukora cyane kugira ngo umuziki we ukomeze kuzamuka.

Mico avuga ko yakoranye indirimbo n’uyu munya Zambia, B Flow, kubera ubuhanga bwe ndetse n’izina uyu musore afite iwabo aho yizera neza ko hari impinduka izazana kuri muzika ye ndetse niyo mu Rwanda muri Rusange.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro, naho amashusho afatwa na Fayzo pro usanzwe atungana amashusho ya KIKAC MUSIC LABEL.Biteganyijwe ko aya mashusho azajya hanze mu minsi iri imbere.

Si ubwa mbere Mico The Best akoranye indirimbo n’umuhanze wo hanze y’u Rwanda,kuko yakoranye na Diamond Platnumz indirimbo yitwa Sinakwibagiwe.

Iyi ndirimbo Mico The best yakoranye na B Flow,ije ikurikira iyo aherutse gushyira hanze mu majwi n’amashusho,yitwa Jamais.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa