skol
fortebet

Mico The Best yatangaje ikintu agiye gukora nyuma yo gutaha amara masa muri PGGSS 8

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mico The Best yavuze ko bimwe mu bimenyetso abifite ndetse ko agikomeje gushaka ibindi ngo azabishyire hanze byuzuye mu rwego rwo kwerekana amanyanga abera mu irushanwa rya PGGSS.

Sponsored Ad

Mu marushanwa yose haba harimo ugomba kwegukana umwanya wa mbere abandi bakaza bamukurikira bamwe bagahabwa ibihembo by’uko bagiye bakurikirana mu myanya yabo batsindiye gusa akenshi iyo irushanwa rirangiye hari abavugako bibwe bitewe nibyo aba ashingira avugako yarakwiriye gutsinda .Ibi nibyo byabaye kuri Mico The Best nyuma yo gutaha amara masa mu irushanwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Mico The Best yabanje kuvuga ko nta byinshi afite byo kuvuga kuri iri rushanwa, yageze aho arafunguka avuga ko atanyuzwe n’ibyarivuyemo.

Yagize ati “Umwanya njye ndiho ntabwo nawishimiye kugeza no kuri uyu munota sindamenya icyo nazize.”

Mico utaraashije kuza mu bahanzi 5 bahembwe yakomeje avuga ko ngo we n’abandi b’abahanga mu muziki bagiye bakurikirana iri rushanwa ntibazi icyo yazize kuko yagiye yitwara neza mu kuririmba. Ikindi ngo ntabivuga nk’umuntu uri kwirata ibigwi adafite kuko ari amakuru yagiye ahabwa n’abahanga mu by’umuziki ngo kuko hari abo yarushije bagiye bamujya imbere.

Yakomeje avuga ko ari kugenda akusanya ibimenyetso bizagaragaza ikimenyane n’amanyanga bibera muri Guma Guma.

Ati “Kimwe mu bintu nzi ni uko bamwe mu bagize akanama nkemurampaka badakora neza, ayo makuru ndayafite ariko sinavuga ko ari bose gusa hari abafite amarangamutima…Ubu ndabivugaho igice ariko nyuma nzabivugaho neza.”

Twakwibutsa ko Mico The Best amaze kujya muri PGGSS inshuro eshatu Irushanwa rifatwa nk’irihatse ibindi bikorwa biteze imbere muzika nyarwanda, gusa uko ribaye ntiribura gusiga inkuru imusozi, zaba izirivuga neza cyangwa nabi nk’uko bigenda ku bikorwa byose bihuriweho n’imbaga nyamwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa