skol
fortebet

Mike Karangwa na Isimbi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Gashyantare 2019 nibwo uwahoze ari umunyamakuru w’imyidagaduro Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi Mimi Roselyne bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwitabiriwe na benshi,bataha banyuzwe.

Sponsored Ad

Mike wakoze umwuga w’itangazamakuru ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus,Isango Star na Radio 10,yasezeraniye imbere y’Imana na Isimbi kuri Eglise Vivante ku Kimihurura mu muhango wayobowe n’Umushumba w’Itorero Vivante mu Rwanda, Gataha Straton.

Nyuma y’uyu muhango,abageni bahise berekeza muri Camp Kigali gusangira n’inshuti zabo ibyishimo mu ihema ryarimo abantu benshi cyane.

Ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi bwatashywe n’inshuti zabo zari zaturutse mu bice byose by’igihugu, abakoranye na Mike mu itangazamakuru, abahanzi, abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda [aho Mike akora], abanyamakuru n’abandi.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa