skol
fortebet

Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Inzobere mu itangazamakuru by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro Mike Karangw,a yasezeranye mu mategeko uyu munsi, n’umukunzi we w’igihe kirekire Isimbi Mimi Roselyne.

Sponsored Ad

Mike Krangwa wakundishije benshi umwuga w’itangazamakuru kubera ubushakashatsi n’inkuru zicukumbuye yakoraga mu myidagaduro,yasezeranye kubana akaramata n’uyu mukunzi we yavuze ko bamaze igihe kinini bakundana.

Uretse kuba Mike ari umunyamakuru w’inzobere,yakanyujijeho mu muziki mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iyizire yakoranye na Liza Kamikazi,Bivuge yakoranye na Faisal usigaye yitwa Kode n’izindi.

Mike usigaye ari umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda,ntiyigeze areka umwuga yemeza ko akunda w’itangazamakuru kuko afite account ya You Tube akunze gushyiraho amakuru y’imyidagaduro.

Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi, basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 ndetse ubukwe bwabo no gusezeranira imbere y’Imana, bizaba tariki ya 23 Gashyantare 2019.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa