Miley Cyrus yashyize hanze Amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we bakoze mu ibanga [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 1436

Umuhanzikazi Miley Cyrus wakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we bamaranye imyaka 10 Liam Hemsworth,Ku Cyumweru gishize taliki ya 23 Ukuboza 2018.

Miley Cyrus n’umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga mu rugo rwabo ruherereye ahitwa Tennessee muri USA,ibitangazamakuru birabihwihwisa ariko uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto menshi yaranze ubukwe bwabo.

Nyuma yo guhura bari gufata amashusho ya filimi yitwa Last Song muri 2009,Miley Cyrus na Liam Hemsworth babaye inshuti magara none nyuma y’imyaka 10 bashyingiranywe nk’umugabo n’umugabo mu ibanga rikomeye.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Miley Cyrus yatangaje ko ari mu rukundo na Liam nyuma yo gutandukana na Nick Jonas bakundanye bakiri abana nawe uherutse gushyingiranwa n’umukinnyi wa filimi w’Umuhindi Priyanka Chopra.

Miley na Liam bombi bafite imyaka 26, bagiye bashwana kenshi bagasubirana ariko muri 2016 nibwo banogeje neza umubano wabo wabafashije kurushinga ku Cyumweru gishize.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Mwiseneza Josiane ari mu Rukundo n’umusore w’i Kigali

Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga...
24 April 2019 Yasuwe: 4786 0

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye...

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz...
24 April 2019 Yasuwe: 4296 0

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba Zari wahoze ari umugore we...
24 April 2019 Yasuwe: 2809 0

Diamond arashinjwa kwiba indirimbo The One

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja...
24 April 2019 Yasuwe: 1352 0

Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo...

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afrika,yaciye ibintu mu...
24 April 2019 Yasuwe: 3094 0

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze yishimira ko Juventus...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yongeye kwifotoza yerekana...
24 April 2019 Yasuwe: 2950 0