skol
fortebet

Mimi Mirage wahaye imodoka Josiane yavuze uburyo ngo adashishikajwe no kumushakira n’umugabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mimi Mirage yavuze ko atarajwe ishinga no gushakira Josiane umugabo gusa ngo nanone byashoboka kuko ari umukobwa mwiza.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ubutumwa butandukanye buvuga ko Mimi Mirage kuri ubu utuye hanze y’u Rwanda ari muri gahunda zo gushakira Miss Mwiseneza Josiane umugabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 20 Gicurasi nibwo Mimi Mirage yamaganiye kure aya makuru avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse yongera gushimangira ko byanashoboka cyane ngo kuko Mwiseneza ari umukobwa w’uburanga.

Yagize ati “Muravugango Josiane ndashaka kumurangira umugabo ngo turi [So Close ][..] ntago ari ukuri[ ..] bishobora no kuba byo erega ,ikibazo se cyaba kiri hehe ,nonese Josiane si umukobwa mwiza? Ndumva ntagitangaza cyaba kirimo.”

Yakomeje yongeraho ko niyo byaba bihari [ko abaye arimo kumushakira umugabo] atari ibintu yavugira ku karubanda kuko ngo byaba ari ibintu biri hagati ye na Mwiseneza Josiane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa