skol
fortebet

Mimi ukundana na Meddy yatangaje ikintu gikomeye ari gukora kubera urukundo amukunda

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukunzi w’umuhanzi Meddy, Mimi Mehfira, yatangaje ko yifuza ko we n’uyu muhanzi barushinga ndetse ngo kuri ubu ari kwiga ikinyarwanda cyane abifashijwemo n’umwarimu yashatse.

Sponsored Ad

Mimi Mehfira wasabye abamukurikira kuri instagram ko bamubaza ibibazo bashaka, yatangaje ko hari amagambo amwe na mwe amaze kumenya mu Kinyarwanda ndetse ashaka kujyiga birenzeho kuko anafite umwarimu ubimufashamo.

Yagize ati “Hari amagambo make maze kumenya ariko ndashaka kukimenya cyane.”
Uyu mukobwa yahise atangaza ko hari umwarimu uri kumufasha kumenya ikinyarwanda.

Umwe mu bafana yabajije Mimi niba yifuza kurushinga na Meddy ahita amusubiza ati “Cyane.”

Undi yahise amubaza ati “Ese ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi ukunda kuri Ngabo”?,
Mimi ati “Ubunyangamugayo no kwiyubaha ndetse ikiyongeraho nuko atuma mwenyura muri roho nkumva ndaryohewe”.

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwamenyekanye mu mpera z’umwaka wa 2017 ndetse kuri ubu rumaze gufata intera ishimishije cyane ko yaje kumwereka ababyeyi mu mpera z’umwaka ushize.



Mimi yahamije ko yifuza kurushinga na Meddy ndetse ari kwiga Ikinyarwanda

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa disi arambabaje.Buri gihe Meddy avuga ko atazarongora uyu mukobwa.URUKUNDO rw’ubu ruteye agahinda.Kera umuhungu yakundaga umukobwa bagatera igikumwe bakabana.None urukundo rusigaye ari "ukuryamana",urukundo rugashirira mu gitanda.Ni kimwe mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa