skol
fortebet

Mimi wambitswe impeta na Meddy yanenzwe bikomeye ku bwo gushyira hanze itako rye ryose[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye Sosena Aseffa [Mimi Mehfire] ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore, ni ibirori byahuriranye n’isabukuru yuyu mukobwa wizihizaha imyaka 32 y’amavuko.

Sponsored Ad

Ni ibirori byari byateguwe n’umuhanzi Meddy afatanyije n’inshuti ze bagamije gutungura uyu mukobwa umaze igihe akundana n’uyu muhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika.

Hari abanenze imyambarire ya Mimi ngo ntijyanye n’umuco w’abanyarwanda

Abakunzi ba Meddy ndetse n’abakurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi bakibona amafoto yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore, abenshi bagaragaje ibyishimo batangira kuvuza impundu babifuriza ibyiza ndetse bahamyako bashyigikiye urugendo rushya aba bombi batangiye.

Nubwo hari abishimiye igikorwa Meddy yakoze ubwo yasabaga Mimi ko yamubera umugore hari abanenze imyambarire y’uyu mukobwa bavugako Mimi yari yambaye ubusa kuko itako ryose ryari hanze bakavugako bihabanye n’umuco w’abanyarwanda.

Umukunzi wa Meddy hari abamunenze ko ikanzu yari yambaye yari yashyize itako ryose hanze

Uyu yitwa Musirimu Deric yagize ati “nikobambara se ahubwo arambaye ?mamaweee ngaho nimuterimbere simbujije da”

Emelyne Nteziryayo Uyu nawe yagize ati “Umufame yiyubaha arambara akikwiza.suwo kugenda yambaye ubusa”

Emmerance Angelique nawe ati “Njye nta kibazo mbona kumyambarire yuyu mukobwa yambaye neza cyane rwose !”

Chanella Grace nawe yaje avuga ati “Ahhhh arko murafuha koko ubundi x imyambarire itwaye iki ahubwo urugo ruhire kuri Meddy na Fiance we”

Uyu nawe yitwa Uwimana Eugeni “Ntabwo arababyeyi gusa natwe nkabashiki ba meddy ntitwishimiye iyo myambarire azabigumane iwabo naza murwanda azubahirize umico wacu murakoze”

John Mugisha we yaje atabaza ati “ibi nibiki banyarwanda banyarwandakazi abaministiri bumuco na bandi ni mube hafi mutabare umuco utaducika ibi birakabije”

Umukomezakazi Ange nawe ati “Yari Mwiza gusa imyambarire ye ntabwo ihesheje ishema ababyeyi ……. Nkushaka kuba umukazana murwanda rufite umuco yakagombye kujya agerageza kwambara neza“

Uwitwa Mbabazi Henrue nawe yaje agira ati “ikitakureba ujye ugiha umwanya muto,ntabwo mugiye kumwereka uko yambaye,kd ariwe wiyambitse ayigura yabanje kuyireba yayiguze ayireba kd yayishimiye,umwenda nuwe,ubusa muvuga nubwe,nuwo barikumwe nuwe kd anyuzwe nabyo, mubirenze amaso ahubwo tubifurije amahirwe masa”

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”. Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” Nyuma yo kumwambika impeta abakunzi b’uyu muhanzi basigaranye amatsiko yo kumenya igihe aba bombi bazakorera ubukwe bakabana muburyo bwemewe n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Mwabivuze neza "umuco nyarwanda"...None se Mimi ni umunyarwandakazi ?!Mbifurije urugo ruhire...muzabyare hungu na kobwa...

    ndabona yambaye nkabandi bose ahubwo kunyurwa nigukye ngembona arintambwe nziza meddy yateye nge nabwirako atibeshye nkanamwifuriza urugo ruhire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa