skol
fortebet

Mimi yavuze amagambo adasanzwe kuri Meddy[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mimi Mehfira kuri ubu uri mu rukundo na Meddy Yongeye gushimangira ko ariwe musore wamutwaye uruhu n’uruhande.

Sponsored Ad

Ngabo Meddy Kuri ubu uri mu rukundo n’umukobwa ufite ikomoko muri Ethiopia yongeye gushimangira ko ariwe musore bakundanye wamuhaye ibyishimo bisendereye mu gihe bamaze bakundana.

Ibi byavuye mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram aho bamwe bamubajije ibibazo bitandukanye ku buzima bwe ndetse nibyo akunda,

Umwe mu bakurikira uyu mukobwa yamubajije umwe mu byamamare yaba yarihebeye, undi mu gusubiza avuga ko ari Meddy usanzwe ari umukunzi we.

Yahise ashyira ifoto ya Meddy kuri uru rubuga arangije avuga ko ariwe wenyine, ndetse anashyiraho utundi tumenyetso twerekana urukundo rwinshi. Hari n’undi waje aramubaza ati “Umuhungu mukundana yaba ajya atuma wiyumva nka Ciara?” undi mu gusubiza aseka cyane avuga ko ‘kurusha umwamikazi ahubwo’.

Iyi niyo foto Mimi yashyize hanze ku rubuga rwa Instagram

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2018 ubwo Meddy yizihizaga isabukuru y’imyaka 30, mu butumwa butabarika yakiriye bwiganjemo ubw’abafana bamwifuriza umunsi mwiza, icyo gihe na Mimi yabigize akarusho avuga byeruye ko ‘amukunda bizira uburyarya’.

Ibitekerezo

  • Aba ni ukwishimisha gusa,ejo bazaba batandukanye.Ubwo Meddy yageraga I Kanombe ku kibuga,abanyamakuru bamubajije niba azamurongora.Yabashubije ko kumurongora bitarimo.Nkuko Bible ivuga,muli iyi minsi y’imperuka abantu bashaka "ibinezeza",aho gushaka IMANA.Ntacyo amategeko y’Imana ababwiye.Ariko bajye bibuka ko nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko itazabaha Umuzuko wo ku Munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bumvira Imana gusa.
    Ntacyo bimaze kwiwshimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa