skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yashenguwe n’urupfu rw’umukinnyi wa Filimi Rwasa biganye

Yanditswe: Friday 06, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba,Amb.Olivier Nduhungirehe yashenguwe n’urupfu rw’umukinnyi wa filimi Nsanzamahoro Dennis wari uzwi nka Rwasa biganye mu mashuli abanza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019 nibwo inkuru ibabaje y’uko Nsanzamahoro Denis yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK yasakaye,bituma benshi mu bari bamuzi bamwunamira barimo na Minisitiri Nduhungirehe.

Rwasa yari amaze iminsi arwaye indwara ya Diabete aho guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru yari arembeye mu bitaro bya CHUK.

Ibyamamare bitandukanye mu muziki,muri sinema,muri politiki ndetse n’abanyamakuru bunamiye Rwasa wari umukinnyi wa filimi mpuzamahanga ndetse akaba yari n’umwanditsi wazo.

Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter ye yahishuye ko Rwasa ari inshuti ye kuva mu buto kuko ngo baniganye ku kigo cy’amashuli abanza cya APE Rugunga.

Yagize ati " Umu producer, director, n’umukinnyi wa Filime, inshuti tukaba twiganye mu mashuri abanza [APE Rugunga], Denis "Bulldozer" Nsanzamahoro yitabye Imana uyu munsi.yari muto yuzuye impano,urupfu rwe rutunguranye rwadusigiye intimba n’agahinda.Ugire iruhuko ridashira.”



Urupfu rwa Rwasa rwashenguye imitima ya benshi

Ibitekerezo

  • Twese twashenguwe n’iyi nkuru.Koko yari akiri muto.Yari azi gukina neza Films.He was talented.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa