skol
fortebet

Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye Polisi na RIB gukurikirana Isimbi Madame Ingabire Marie Immaculée yise umurwayi wo mu mutwe

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Izina Isimbi Noeline ryazamuye ibiganiro byinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kubera amafoto aherutse gusakaza yambaye ubusa benshi bagatungurwa.

Sponsored Ad

Bwa mbere amafoto y’uyu mukobwa akijya hanze, benshi baketse ko ari abahemu baba binjiriye konti ye ya Instagram ariko iyo urebye neza ubona ko ari ibintu yakoze ku bushake.

Kuri Twitter ye yagiye yandikaho amagambo agaragaza ko nta muntu ukwiye kumuvuga nabi kuko ibyo yakoze bitari impanuka.

Hari ubutumwa yanditse avuga ko gutera imbere kwe, ubuzima bwe, amakosa ye, nta n’umwe bikwiriye gucira ishati.

Usibye amarangamutima ya benshi yazamutse kubera aya mafoto, yanatumye atangira gukurikirwa mu buryo bukomeye kuko yavuye ku bantu 2000 ubu akaba agize abasaga 10 000 mu minsi itarenze itatu.

Amenshi muri aya mafoto uyu mukobwa asakaza ntacyo yikanga ubona yirekuye nk’uri gukora ibintu bizima nyamara bamwe bavuga ko ari amahano no kwica umuco.

Gusa nta murozi wabuze umukarabya ! Nirere Shanel usanzwe ari umunyamuziki ukomeye mu Rwanda hamwe na bamwe mu bakurikirana iby’imyidagaduro, bavuze ko ibyo uyu mukobwa yakoze nta gitangaza kirimo kuko ‘afite uburenganzira ku mubiri we’.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Espérance Nyirasafari, aganira na IGIHE yavuze ko ibintu Isimbi yakoze bitari bikwiye umwari w’i Rwanda.

Ati “Abambara ubusa nk’uriya ngira ngo hari amategeko ahana ibintu by’urukozasoni, we yakagombye kuba abihanirwa. Nta n’ubwo yambaye, ni ubusa buri buri ngira ngo nka RIB cyangwa Polisi y’Igihugu yakabaye imufata.”

Yavuze ko ntawe yabuza gutira imico yo mu mahanga ariko na none bakwiriye kujya bashungura bakareba ibikwiriye akaba aribyo bakora.

Ati “Ibyiza biri iwacu tubikomereho ariko na none turebere ku byiza biri ahandi ariko ibibi ntabwo dukwiriye kubyigana ngo ni uko byateye imbere.”

Umwe mu bavuga rikumvikana akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, aganira na IGIHE nawe yavuze ko ibyo uyu mukobwa ari gukora nta wabitandukanye n’iby’umuntu ufite ikibazo mu mutwe.

Abajijwe impamvu abona itera abantu bamwe na bamwe gukora ibihabanye n’umuco nyarwanda, yavuze ko ari uko indangagaciro zatakaye.

Ati “Biraterwa n’ibibazo dufite mu muryango nyarwanda, wataye indangagaciro zose, wagiye mu bintu bidafite akamaro biwuroha mu kaga kandi ikimbabaza bihera mu rubyiruko. Baca umugani ngo ‘izijya gushira zihera mu ruhongore’ kandi bifite abantu babishyigikiye bakabaye banitwa ngo bazi ubwenge.”

“Ngo nibabareke ni uburenganzira bwabo none se iyo tugeze muri sosiyete itubwira ngo gusambana no guta urugo ni ibintu bidateye ikibazo, ugasanga umuntu arajya kwamamaza ibikorwa bye agakoresha imibiri y’abagore bambaye ubusa, ugasanga umuntu arafata amafoto ye yambaye ubusa akayacisha ku mbuga nkoranyambaga, ubwo se uragira ngo nkubwire iki ? Ndavuga gusa ngo umuryango nyarwanda uri mu kaga.”

Ingabire ntiyemeranya n’abavuga ko bafite uburenganzira mu gukoresha icyo bashaka umubiri wabo, ko atari byo kuko umugore aba atibereyeho wenyine ahubwo abereyeho n’abandi.

Ati “Umugore akwiriye kumenya ko atibereyeho wenyine ahubwo abereyeho abandi. Nta muntu wambara ubusa keretse umurwayi wo mu mutwe. Icyo cyo kinumvikane utari umurwayi wo mu mutwe yambara ubusa ate ?”

Mu mvugo ikomeye yakomeje agira ati “Ngo umugore afite uburenganzira ku mubiri we ? Bwacya babafata ku ngufu bagasakuza. Ibyo wandaritse mu muhanda washyize ku gasozi ushatse wese ntakoraho ? Nibemere bahitemo, bemere ko imibiri yabo iba ibikinisho by’ababonetse bose cyangwa bayubahe bayisubize agaciro.”

Yasabye inzego zifite umuco mu nshingano zirimo Minisiteri ndetse n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco hamwe n’Umuryango Nyarwanda muri rusange guhagurukira iki kibazo hakiri kare.


Isimbi Noeline yasabiwe gukurikiranwa na Polisi na RIB

Ibitekerezo

  • Aho yambaye ubusa se nihe? Aba bakecuru nabo baracangiwe bajye bareba mu Burundi, Uganda barebe Miss Sonia Rilland amafoto ye, murebe abandi bakora imideli hanze yu Rwanda bo RIB izabakoraho iperereza ryari? ngo nuko byasohotse mu binyamakuru byo mu Rwanda? Abanyarwanda se basoma ibinyamakuru byo mu Rwanda gusa?

    Mitwe wowe wiha gucyocyorana n’aba babyeyi ufite ikibazo gikomeye kuko simbona aho ujya;

    icyo ugomba kumenya ni uko hanze ari hanze no mu Rwanda ni mu Rwanda.

    Niba ushaka kwambara ubusa jya aho hanze babyemera nyine nta kibazo ubikorereyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa