skol
fortebet

Miss Akiwacu Colombe yashyize hanze ifoto igice kinini cy’umubiri we cyambaye ubusa

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 23 y’amavuko, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yongeye gushyira hanze indi ifoto imwe igaragaza ubwambure bwe yafashwe ubwo yari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016.
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse bahawe amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose. Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye (...)

Sponsored Ad

Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 23 y’amavuko, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yongeye gushyira hanze indi ifoto imwe igaragaza ubwambure bwe yafashwe ubwo yari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse bahawe amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose.

Iyi niyo foto Colombe yongeye gushyira hanze yibutsa abantu ibihe yarimo mu marushanwa

Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye muri uyu mwambaro ubona nta cyo yikanga. Nyamara hari abandi bakobwa baserukiye u Rwanda banze kwambara uwo mwambaro bagakenyera umwitero bagahisha amatako.

Amafoto atanu yafotowe n’agafotozi ukomeye witwa Milton Mieloch, yafotoye Miss Akiwacu Colombe amafoto atanu yambaye umwenda wo kogana. Aya mafoto yageze mu Rwanda azengurutswa imbuga nkoranyambaga, Miss Akiwacu yihariye itangazamakuru ryandika n’irivuga, aba inkuru nziza yo gutangaza.

Bamwe bamuvumiraga ku gahera bavuga ko yakoze ikosa ritababarirwa abandi bakavuga ko umukobwa uhagarariye Igihugu atagakwiye kwitwara uko yitwaye.

Yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko yabikoze abishaka ndetse ko yinjiye mu irushanwa azi amategeko rigenderaho. Kuri ubu uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwa instagram indi ifoto yasigaye adashyize hanze muri 2016.

Yavuze ko yibuka ubuzima yarimo n’abandi bakobwa bagera kuri 80 bari bitabiriye iryo rushanwa ndetse avuga ko akunda ubuzima yari abayemo.

Miss Supranational yasojwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2016 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland].

Mu bitekerezo byashyizwe kuri iyi ifoto benshi bamushinjije guta umuco n’indangagaciro abandi bavuga ko hababaje umusore bakundana.Hri n’abandi banditse bamubaza niba ntakibazo afite cyaba gituma akora ibi byose.

Sonia Gisa ni umunyarwandakazi wa mbere wemeye kwambara iyi ’Bikini’ ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.

Mutesi Aurore na Neema banze kwambara Bikini; Sonia Gisa na Colombe bayambara ntacyo bikanga

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi.

Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

Aya mafoto ya Colombe yambaye Bikini yavugishije benshi:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa