skol
fortebet

Miss Akiwacu Colombe yatatse bikomeye mugenzi we Miss Umunyana Shanitah[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ufite ubunararibonye mu irushanwa rya Miss Supranational yitabiriye mu mwaka wa 2016,yerekanye amahirwe yageza Umunyana Shanitah ku ikamba ari guhatanira rya Miss Supranational 2019.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye Miss Akiwacu Colombe yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yerekanye zimwe mu mpamvu z’ingenzi uyu mukobwa ashobora guhiga abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 dore ko Shanitah nubwo hari bimwe mu bihembo atabashije kweguka yagize ibyo yegukana byamuhesha amahirwe yo guhabwa ikamba.

mu magambo ya Miss Akiwacu yagize ati “Afite uburanga bw’umwimerere (naturelle) afite igihagararo cyiza cyidafitwe na benshi. Yifitiye icyizere kandi ni byiza cyane bituma ibyo avuga bihabwa agaciro n’abantu bakamutega amatwi. Yitwara neza cyane ndabikurikira. Akurikiza ibisabwa mu mwiherero, afite umuco, ikinyabupfura muri bagenzi be mbona agifite amahirwe 100% yo gutsinda”.

Akiwacu Colombe yanamugiriye inama yo kwitwara avuga ko iyo ari iminsi ya nyuma haza ibihuha byinshi bakanagira ubwoba yavuze icyo yabwira Shanitah ari ugukomeza gahunda ze ntiyite ku by’abandi avugako akwiye ikamba nta gushidikanya ariko kandi ngo n’iyo yaba atazanye ikamba ni umwana wacu azagaruke tuzamushimira kuba yaraduserukiye akaduhesha ishema.

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa