Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu bukangurambaga bwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 1341

Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 , yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe “Don’t Touch My Hair”, cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri.

Akiwacu ni umwe mu banyamideli biyerekanye mu muhanda bambaye imisatsi myinshi, mu gace ka Place de l’ Opera. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.

Colombe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko muri iki kinyejana nta muntu ukwiye kunena undi ngo ni uko afite imisatsi idasa n’iye.

Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye niwe wateguye iki gikorwa , yavuze ko yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’injwiri nyuma yo kunenwa no kuvangurwa n’abandi batandukanye.

Akiwacu Colombe amaze imyaka ine aba mu Bufaransa, aho anamaze kubaka izina rikomeye mubijyanye n’imideli dore ko mu 2017 yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe Big Hair World.ed , yagiye yitabira n’ibindi bitakorwa bikomeye by’imideri bitandukanye .


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kanye West yatunguranye aza imbere ya Jay-Z ku rutonde rw’Abaraperi 20...

Ni ku urutonde rushya rugaragaza abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi...
20 September 2019 Yasuwe: 1426 0

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo rwari rumazemo umwaka...

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, wagiye yiyita Godson,...
20 September 2019 Yasuwe: 1374 0

Ndimbati waciye ibintu kubera kwambara ingutiya y’abagore yahishuye ko hari...

Ni nyuma y’iminsi mike Umukinnyi wa Filime nyarwanda , Ndimbati agaragaye...
20 September 2019 Yasuwe: 3413 1

Reba ingamba Wema Sepetu na Hamisa Mobeto bafashe nyuma yo gutandukana na...

Abakobwa babiri Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakomoka muri Tanzania,...
20 September 2019 Yasuwe: 3526 2

Ali Kiba yavuze ku bivugwa ko urugo rwe rugeze aharindimuka nyuma y’umwaka...

Umuhanzi ukundwa na benshi muri Tanzania,Ali kiba yatangaje ko we n’umufasha...
20 September 2019 Yasuwe: 2197 0

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo...

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu...
19 September 2019 Yasuwe: 4551 1