skol
fortebet

Miss Anastasie yageze i Kigali yakirwa n’umuryango we ,abamwohereje ntihagira n’umwe uhagaragara

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoniwase Anastasie yageze I Kigali yakirwa n’umuryango we gusa mu gihe abateguye iri rushanwa mu Rwanda habuze n’umwe uza kumuha ikaze nyuma yuko atashye amara masa muri Miss Earth 2018 irushanwa ryabereye muri Philippines Miss Earth 2018.

Sponsored Ad

Anastasie wagiye akererwe ndetse nagire igihembo na kimwe yegukana mu irushanwa akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe yakiriwe n’umuryango we gusa mu gihe abashinzwe gutoranya abakobwa bajya muri rino rushanwa rya Miss Earth ntanumwe wigeze uhakandagira.

Umutoniwase wageze mu Rwanda ubona ko afite akanyamuneza kenshi mu maso yavuze ko amarushanwa yagenze neza ndetse ko yahigiye byinshi nawe yiteguye kuzabisangiza abakobwa bagenzi ndetse n’abandi bazaryitabira umwana utaha.

Abajijwe impamvu yatumye abamwohereje bataje kumwakira yasubije ko nawe atayizi gusa ko bashobora kuba bagize izindi mpamvu zatumye bataboneka ndetse yemeza ko bavuganaga.

Abajijwe niba gukererwa biri mu byatumye atsindwa irushanwa yasubije ko ataribyo gusa ko ahubwo yagize amahirwe macye ,Abajijwe ku marushanwa yaba yarakozwe n’abandi we atakoze ko yaba ariyo ntandaro yatumye abura amanita yasubije ko bishoboka cyane gusa atabigira urwitwazo kuko mu irushanwa haba harimo ugomba gutsina ndetse n’ugomba gutsindwa gusa ko we byatewe no kuba yarabuze amahirwe.

Abajijwe icyo abona abashinzwe gutoranya umukobwa userukira u Rwanda icyo bagomba kwitaho cyangwa bakongeramo yasubije ko bagomba kumenyesha uwo muntu akitegura ndetse akagendera igihe.

Twakwibutsa ko iri rushanwa u Rwanda ruryitabiriye ku nshuro ya gatatu aho umwaka ushize ryari ryitabiriwe na Uwase Hirwa Honorine uzwi nka ‘Igisabo’, bikavugisha benshi ubwo yangaga kwambara umwambaro wa bikini.

Irushanwa rya Miss Earth yitabiriye rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi. Ubu riri kuba ku nshuro ya 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa