skol
fortebet

Miss Anastasie yatangaje impamvu yatumye yambara Bikini umwambaro utavugwaho rumwe na benshi

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Anastasie yavuze ko kwambara bikini abitewe nuko yari amategeko y’irushanwa ndetse ko yakoze icyo yasabwaga gukora kuko aribyo basabwe kandi ko n’umuryango we ntakintu byari bibatwaye ngo ibi byatumye ayambara.
Miss Umutoniwase Anastasie witabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018, ndetse akaza kuvayo nta gihembo nta kimwe atsindiye yageze I Kigali avuga ko irushanwa ryagenze neza gusa ashimangira ko nubwo nta gihembo nta kimwe yatwaye muri ririya rushanwa gusa yahavanye ubunararibonye (...)

Sponsored Ad

Miss Anastasie yavuze ko kwambara bikini abitewe nuko yari amategeko y’irushanwa ndetse ko yakoze icyo yasabwaga gukora kuko aribyo basabwe kandi ko n’umuryango we ntakintu byari bibatwaye ngo ibi byatumye ayambara.

Miss Umutoniwase Anastasie witabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018, ndetse akaza kuvayo nta gihembo nta kimwe atsindiye yageze I Kigali avuga ko irushanwa ryagenze neza gusa ashimangira ko nubwo nta gihembo nta kimwe yatwaye muri ririya rushanwa gusa yahavanye ubunararibonye azasangiza abandi bakobwa bagenzi be.

Umukobwa wageze ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe akakirwa n’umuryango we gusa mu gihe abamwohereje mu marushanwa habuzemo n’umwe yavuze ko atazi uko byagenze ndetse ko bahoze bavugana mu gihe yahagurukaga muri Philippines aza mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7 Ugushyingo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nibwoyatangaje impamvu yamuteye kwambara Bikini umwambaro utavugwaho rumwe na benshi ,maze asubiza ko yagendeye ku mateko y’irushanwa ndetse ko ku giti cye n’umuryango we ntacyo byari bibatwaye.

Yagize ati” Kuba narambaye umwenda wa Bikini numva ko ariyo mategeko y’irushanwa njyewe nakoze icyo nagombaga gukora kuko nibyo byadusabye numva ko kuri njyewe ntacyo byari bitwaye[….] Umuryango wanjye nawo ntakibazo byari bibatwaye ,kuva babyemera nanjye ntacyo bintwaye numvaga ko ngomba kubikora.”

Yakomeje avuga ko ntapfunwe yagize kuko ipfunwe rigira umunt wakoze ikitari gikwiye gukorwa ndetse ashimangira ko kwitabira ririya rushanwa ryamwigishije byinshi ndetse yahigiye byinshi bizamufasha mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa