skol
fortebet

Miss Anastasie yiteguye kwambara ikariso n’isutiye mu marushanwa ya Miss Earth 2018

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoniwase Anastasie watsindiye ikamba ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, yavuze ko nta kabuza agomba kuzambara ikariso n’isutiye [bikini].

Sponsored Ad

Umukobwa wavugishije benshi amagambo ubwo yategega moto mu gihe abandi bari baje mu imodoka z’iwabo aganira na Radio Rwanda yatangaje ko azambara Bikini mu marushanwa ya Nyampinga w’ibidukikije 2018

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu kiganiro Samedi détente gica kuri Radiyo Rwanda,Umutoniwase yabajijwe we uko azabigenza maze avuga ko azayambara

Yagize ati” “Nzayambara.”

Umutoniwase yamamaye cyane ubwo yajyaga aho abandi bari guhagurukira bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018 ari kuri moto mu gihe abandi bari bagiye bahagera mu modoka.

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahaga inkuru zijyanye na Bikini arizo nyinshi kurusha uko bitwaye.

Bamwe bavuga ko ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’I Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana ibibero bye.

Byatangiye kugira ubukana ubwo Miss Umutesi Aurore Kayibanda yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara bikini, icyo gihe yashimwe na benshi ariko hari abataratinye kuvuga ko yagiye kwitemberera kuko yanze gukurikiza rimwe mu mategeko abateguye basabaga kandi yararigiyemo abizi.

Mu 2014 nabwo Umwari Neema yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yanga kwambara bikini, 2015 Sonia Gisa arayambara biteza impagarara zakomeje ubwo Colombe Akiwacu wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Ingabire Habibah waruserukiye mu 2017 bose bambaye bikini.

Uwase Hirwa Honorine nawe mu 2017 yagiye mu irushanwa rya Miss Earth, mu bice bibiri byose byari birimo kwambara bikini aratsemba yanga kuyambara.Ubwa mbere yagaragaye yambaye ikanzu, ubwa kabiri yambara bikini ariko arenzaho agatambaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa