skol
fortebet

Miss Aurore aracyashengurwa n’urupfu rwa musaza we

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore, yongeye kugaragaza ko agishenguwe n’urupfu rwa musaza Hirwa Henry avuga ko nubwo musaza we rukumbi yatabarutse ariko roho ye itapfuye kuko ahora aza mu ntekerezo ze.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.
Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore, yongeye kugaragaza ko agishenguwe n’urupfu rwa musaza Hirwa Henry avuga ko nubwo musaza we rukumbi yatabarutse ariko roho ye itapfuye kuko ahora aza mu ntekerezo ze.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange dore ko yari umwe mu basore bagaragazaga ejo hazaza heza mu itsinda rya KGB(Kigali Boyz).

Nyuma y’imyaka itanu Henry atabarutse, Miss Aurore avuga ko hari ibyishimo yabuze muri we ariko nanone yizeye ko bazongera kubonana.Avuga ko atibagiwe urukundo yamukandaga kandi ko azahora amuzirikana umunsi kuwundi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere 2017 Nyampinga Aurore yongeye kugaragaza urukumbuzi afitiye musaza we.

Yagize ati "Imyaka itanu irashize tutari kumwe nawe (Hirwa Henry). Ndashima Imana yagukunze cyane, ndayishima ku buzima yaguhaye n’igihe yashimye ko tumarana nawe ku isi, wari uw’umumaro cyane. Ndashima kandi ndanezerewe ko wakoresheje neza igihe cyawe ugaragariza urukundo buri wese mwahuye. Ndishimye kandi nagize amahirwe yo gukurira iruhande rwawe no kukwigiraho. Ndagushimira kubw’urwibutso wadusigiye n’uyu munsi ntidushobora kugira ibihe byiza nk’ibyo twagize ugihari. Kimwe cyo wari umuvandimwe mwiza cyane ku isi, ukwiriye kugororerwa ijuru. Ndabizi ntabwo wari kuzishima umbonye ndira, ni yo mpamvu mpisemo kwishima no gushima ku byaranze ubuzima bwawe ku isi."

Ubutumwa bwa Miss Aurore

Hirwa Henry Wow yatabarutse afite imyaka 27 y’amavuko. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi tariki 6 Kamena 1985, ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.

Yatabarutse tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y’igicamunsi. Yari umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa