skol
fortebet

Miss Aurore yavuze imyato Miss Elsa witegura gutanga ikamba

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko witegura gutanga ikamba muri Gashyantare tariki ya 24,2018, yashimiwe ibikorwa byiza yakoreye abaturage ndetse n’uburyo yitwaye mu gihe cyose amaranye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Ni mu butumwa yagenewe na mugenzi we, Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2014 wamushimye bikomeye.
Miss Kayibanda yanditse kuri instagram ubutumwa bwo gushimira mugenzi we, Miss Elsa kuba yarabashije kuzuza inshingano ze kuva yakwambikwa ikamba (...)

Sponsored Ad

Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko witegura gutanga ikamba muri Gashyantare tariki ya 24,2018, yashimiwe ibikorwa byiza yakoreye abaturage ndetse n’uburyo yitwaye mu gihe cyose amaranye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Ni mu butumwa yagenewe na mugenzi we, Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2014 wamushimye bikomeye.

Miss Kayibanda yanditse kuri instagram ubutumwa bwo gushimira mugenzi we, Miss Elsa kuba yarabashije kuzuza inshingano ze kuva yakwambikwa ikamba rya 2017.

Yagize ati “ Nongeye gushimira Nyampinga wacu wa 2017 (yavugaga Iradukunda Elsa) ku bw’akazi keza (gahebuje0 yakoze mu gihe cyingana n’umwaka amaranye ikamba. Amashyi menshi kuri wowe kamalayika gato.”

Miss Aurore Kayibanda yanaboneyeho kubwira abakobwa bagenzi be bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 kwihutira kwiyandikisha kuko byamaze gutangira kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2017.

Nyuma y’ubu butumwa,Iradukunda Elsa uheruka muri Miss World 2017 yanditse ashima mugenzi we, Miss Aurore Kayibanda washimye ibyo yakoze ‘urakoze mukuru wanjye nkunda.”

Ubutumwa bwa Miss Aurore yageneye Miss Elsa,Nyampinga w’u Rwanda 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa