skol
fortebet

Miss Aurore yongeye gutomagura umukunzi we Egide ugiye kumurongora

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

skol

Aurore yateye imitoma umukunzi we amubwira ko ari mu nzira ze zose ndetse ko ari umunyamahirwe amwizeza ko azahora ashimishwa no kumugira mu buzima bwe bwose asoza avuga ko amukunda.

Sponsored Ad

Mbabazi Egide Fox yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itumanaho, itunamaho n’ibijyanye no gutunganya sinema (Sciences in Communication & Media and Minor in film production).

Mbabazi Egide Fox yarangije amasomo ye yambara ikanzu y’intiti. Umukunzi we Kayibanda Aurore yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, maze yandikira Mbabazi Egide amagambo yuje imitoma y’urukundo.

Ati “Nshuti mukunzi wa Aurore ntewe ishema nawe kubw’ibyo ukomeje kugeraho. Ejo hashize wari umunsi utazibagirana wuzuyemo umunezero, nashimishijwe n’ibiganiro inshuti n’umuryango wawe bakubwiye. Bigaragaraza imyitwarire yawe myiza ugira mubyo ukora byose. Ndi kumwe nawe mu nzira zawe zose, Nd’umunyamahirwe ndetse nzahora nshimishwa no ku kugira mu buzima bwanjye. Imana ikomeze gushyigikira intambwe n’ibikorwa byawe umunsi k’umunsi. Egide Fox Ndagukunda!!”.

Aba bombi batangiye gukundana ahagana mu mwaka wa 2013 ariko babigira ibanga rikomeye ariko biza kujya hanze bimenyekana mu 2015.

Iby’uru rukundo bimaze gufata indi ntera kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2018, ubwo Mbabazi Egide yambikaga impeta Kayibanda Aurore imbere y’inshuti n’umuryango.

Icyo gihe yamusabye ko yazamubera umugore we, umukobwa we nawe abyemera ntakuzuyaza, mu muhango wabereye mu mujyi wa Las Vegas.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga gutomagura bavuga gutera umutoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa