skol
fortebet

Miss Balbine yumijwe n’amagambo y’ubusambanyi ya Bruce Melody

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku itariki 20 Nyakanga 2020 umuhanzi Bruce Melody yashyize hanze indirimbo ye yise Saa Moya, gusa iyi ndirimbo abantu bakomeje kuyitangarira kubera amagambo aca amarenga ku busambanyi ayirimo, aya magambo kandi akaba ariyo yatumye Miss Mutoni Balbine yumirwa.

Sponsored Ad

Abicishije kuri Snapchat, Balbine akaba ya postinze aka video arimo yumva iyi ndirimbo Saa Moya ya Bruce Melody, aho uyu musore aba agira ati : “Mfite Sosiso mfite Banana, urakora choice ufate icyo ushaka ”, niko gushyiraho comment agira ati : “I am so weak Guys! This song…”.

Tugenekereje mu kinyarwanda ni nkaho Miss Balbine yagize ati : “Ndananiwe! Iyi ndirimbo…. ”, aha akaba yashatse kumvikanisha ko amagambo yumvise muri iyi ndirimbo by’umwihariko ayo ya Sosiso na Banana yatumye yumirwa kuko yose yerekeye ubusambanyi nkuko byagiye bigarukwaho n’abafana batandukanye ba Bruce Melody.

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo zitandukanye zikomeje kugenda zisohoka mu Rwanda Zerekeye ku busambanyi nka Igare ya Mico The Best, Micro ya DAVIS D, Ntiza ya Mr KAGAME afatanyije na BRUCE MELODY,Do me ya MARINA afatanyije na QUEEN CHA ndetse nizindi zagiye zivugwaho byinshi,aho bamwe bavugako bazishyigikiye dore ko no mu bindi bihugu bamaze igihe bakora mwene izi ndirimbo,gusa hari nabandi bakomeza kugenda bazinenga cyane bavuga ko zidahuye n’umuco nyarwanda.

Ibitekerezo

  • Iyi nta nkuru mbonyemo. Arivugisha ubwo busa se we ni shyashya? Bazi kwibonekeza!😏😏😏😏😏

    Buri wese njye aguma muri business tree
    Bareke kwivanga muzabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa