skol
fortebet

Miss Belinda yibarutse impanga nyuma y’amezi ane arushinganye n’umuherwe Theos

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoni Uwase Belinda umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w u Rwanda 2017 yibarutse impanga nyuma y’amezi agera kuri ane arushinganye na Gakire Theos nyiri Select Kalaos.
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi. Belinda yibarutse
Uwase Belinda yibarutse abana babiri b’impanga (abahungu) akaba yabyariye mu (...)

Sponsored Ad

Umutoni Uwase Belinda umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w u Rwanda 2017 yibarutse impanga nyuma y’amezi agera kuri ane arushinganye na Gakire Theos nyiri Select Kalaos.

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi.

Belinda yibarutse

Uwase Belinda yibarutse abana babiri b’impanga (abahungu) akaba yabyariye mu bitaro La croix du sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Belinda yamenyekanye ubwo yiyamarizaga mu ntara y’amajyepfo yarushinganye n’umukunzi we, Theo Gakire Ntarugero nyiri SELECT KALAOS utarigeze uvuga cyane mu itangazamakuru.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye tariki 7 Ukwakira 2017 muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i saa munani z’amanywa.

Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byabaye kuwa 01 Ukwakira 2017, byitabirwa na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Umutoniwase Belinda afite imyaka 22. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu mwaka wa kabiri mu Ishami ryiga ibijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (Business Management), amashuri yisumbuye yayigiye ku ishuri rya Elena Guerra riri mu Karere ka Muhanga ari naho yakuriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa