skol
fortebet

Miss Chanel yatangaje ko atazi indirimbo za Urban Boys ndetse na Dream Boys

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Chanel abazwa uwo ashobora guha igikombe hagati ya Urban Boys na Dream Boys yavuze ko yabanza kubitekereza abajijwe niba indirimb zabo azizi yasubije ko atazizi.

Sponsored Ad

Nirere Shanel uzwi nka Miss Chanel ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakanyujijeho mu bihe bya hise mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Ndarota , Ndagukunda byahebuje n’izindi ,gusa kuri ubu akaba atakibarizwa mu Rwanda aho aho magingo aya asigaye yibera mu Bufaransa .

Miss Chanel ubwo aheruka mu Rwanda ,yagiranye ikiganiro n’ umunyamakuru wa Tv 10 , icyo yakora aramutse ahawe igihembo agomba kugiha Urban Boys cyangwa Dream Boys, nuko Nirere Shanel asubiza avuga ko yabanza kubitekerezaho neza akumva kuri buri ruhande kuko indirimbo zabo atazizi

Yagize ati ”Naba mbeshye singiye kubeshya byansaba kubitekerezaho bikansaba kumva neza buri ruhande indirimbo zabo ubu ngubu rwose mwaba muntunguye cyane.”

Abajijwe niba ubusanzwe indirimbo zabo azizi yasubije ko atazizi “ Oya.”

Kuri ubu bamwe baribaza niba koko uyu muhanzikazi atazi aya matsinda batangiriye umuziki rimwe ndetse bakagerekaho kuba bose baratwaye ibihembo birimo PGGSS igihembo ubusanzwe gihabwa umuhanzi ukunzwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa