skol
fortebet

Miss Colombe yabenze umusore washakaga kumutereta

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Colombe Akiwacu yihanangirije umwe mu basore bamukurikira ku rubuga rwa Instagram washatse ko bakundana abwira n’abandi kuboneraho.

Sponsored Ad

Colombe Akiwacu wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2014 , kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Bufaransa aho arimo kurangiza amasomo ye . Kuva yaba Nyampinga na nyuma y’aho nta mukunzi uhamye wigeze ugaragara bakundana, rimwe nibwo byigeze kuvugwa ko akundana n’umuhanzi Christopher ariko nyuma biza kumenyekana ko ari ibihuha .

Umwe mu basore bamukurikira kuri instagram yamwandikiye ubutumwa amubwira ko yabonye ari umukobwa w’umutima ushobora kurwubaka rugakomera.

Yagize ati ”Komera, ndi umusore w’ingaragu kandi ndi gushakisha, ndakeka binyuze mu kuganira kuri uru rubuga twagenda twiyumvanamo kuko mfite gahunda kandi nshaka umukobwa w’umutima nkawe.”

Akiwacu yahise asubiza uyu musore ko adakeneye umukunzi azakura ku rubuga rwa Instagram.

Ati”Nshuti muryango w’abankurikira ku rubuga rwa Instagram ntabwo nshaka umukunzi, amahoro n’urukundo.”

Akiwacu Colombe yabaye Miss Rwanda ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2014 ahagarariye intara y’Uburasirazuba muri iri rushanwa, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru yavuze ko atazi umunsi neza w’ igihe azagarukira mu Rwanda kubera amashuri asoza avuga ko akumbuye inshuti ze , umuryango we muri rusange .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa