skol
fortebet

Miss Elsa arakangurira abafite inganda za ‘Made in Rwanda’ kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangirije urugendo shuli yise (Made in Rwanda Tour) mu ntara y’Amajyaraguru ho mu karere ka Musanze aho yasuye inganda zitandukanye.
Uyu mushinga wa Made in Rwanda yawutanze ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.Yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko nubwo afite gahunda agomba kuzitaho ariko ko icyibaze ari uko azashyira imbere ‘Made in Rwanda.” Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yari mu karere ka Musanze aho yasuye uruganda rwa WINNAZ rukora (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangirije urugendo shuli yise (Made in Rwanda Tour) mu ntara y’Amajyaraguru ho mu karere ka Musanze aho yasuye inganda zitandukanye.

Uyu mushinga wa Made in Rwanda yawutanze ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.Yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko nubwo afite gahunda agomba kuzitaho ariko ko icyibaze ari uko azashyira imbere ‘Made in Rwanda.”

Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yari mu karere ka Musanze aho yasuye uruganda rwa WINNAZ rukora amafiliti n’urwitwa UBURANGA rukora amavuta yo kwisiga n’isabune.

Muri uru rugendo, Miss Elsa yari aherekejwe na Umutoni Pamela nawe wari muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryabaye muri Gashyantare uyu mwaka.

Miss Elsa yari aherekejwe na Pamela nawe wahatanye muri Miss Rwanda.

Aganira na ba rwiyemezamirimo, Elsa yabashishikariza gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibikorwa byabo nk’imwe mu nkingi yo kubona abakiribaya bo mu bindi bihugu bitari u Rwanda gusa.

Abasuwe babwiye itangazamakuru ko bagiye gukenyerera ku nama nziza bagiriwe na Miss Rwanda 2017, bavuga ko bagiye kwagura ibikorwa byabo binyuze mu kubinyekanisha ku mbuga nkoranyambaga.

Aha yasobanurirwaga byinshi mu ruganda ’Uburanga’.

Iki gikorwa cyatangirijwe bwa mbere mu Ntara y’Uburengerazuba, biteganyijwe tariki ya 02 Nzeri 2017, uyu mukobwa akomeza uru rugendo shuli mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango.

Yihumuriza ku isabune ikorwa n’uruganda ’Uburanga’.

Banditse mu gitabo cy’abashyitsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa