Miss Elsa yabuze muri batatu binjiye mu cyiciro cya mbere-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 9 November 2017 Yasuwe: 2233

Ku munsi w’ejo tariki ya 08 Ugushyingo 2017, Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi bageze mu mujyi wa Sanya ahakomereje ibirori byo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu bwenge ku Isi y’abazima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ugushyingo 2017 bashyizwe mu irushanwa ryo gutoranya abahanga mu mukino ngororamuburi, koga n’ibindi byose bihesha amanota umukobwa ufashije kwitwara neza.Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ntiyabashije gutsinda.

Buri mukobwa yisanze mu cyiciro ashoboye kandi yumva ko ashobora kwerekana impano ye neza.Byaje kurangira Aletxa Mueses wo muri Dominican Republic abaye uwa mbere ahize bagenzi be bagera kuri 80 bitabiriye iri rushanwa.

Ku mwanya wa kabiri haje Alanna Smith uhagarariye Cook Island naho ku mwanya wa gatatu haza Miss British Virgin Islands, Helina Hewlett.

Miss Aletxa Mueses wabaye uwa mbere muri aya marushanwa yahise akatisha itike muri 40 bazavamo Nyampinga w’Isi 2017.

Abakobwa barushanyijwe mu mikino irimo gusiganwa mu koga, gusimbuka umugozi n’indi mikino inyuranye. Miss Iradukunda Elsa yari mu itsinda rya Blue Team(Bari bambaye ubururu) ritabashije gutsinda mu gihe Red Team[ry’abambaye umutuku] ryahembwe nk’iryahize abandi.

Aho bari Mujyi wa Sanya niho hateganyijwe kubera ibirori, byo kwambika ikamba Nyampinga w’Isi 2017, uzasimbura umunya-Puerto Rico Stephanie Del valle.

Bakigerayo bakoze umutambagiro nk’uko bawukoze bakiri muri Shenzen, mu myireko yiswe Chimelong Parade, aho bari bambaye imyenda gakondo ya buri gihugu.
REBA AMAFOTO:



























Miss Elsa Iradukunda








Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Weasel yahishyuye umuhanzi uzasimbura Radio uko azaba ameze

Nyuma yuko nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda ‘Goodlyfe’...
21 February 2018 Yasuwe: 28 0

Dore Urutonde rw’ ibyamamare 6 ku isi byamamaye kubera kubaka...

Kuri ubu abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko baterura ibyuma kugira...
21 February 2018 Yasuwe: 89 0

Birdman yatangaje ko akunda Toni Braxton byo gupfa

Umuhanzi Bryan Christopher Williams uzwi nka Birdman yatangaje ko akunda...
21 February 2018 Yasuwe: 445 0

Uncle Austin yaba yamaze gutandukana n’umugore we

Umuhanzi akaba n’ umunyamakuru Uncle Austin biravugwa ko yamaze gutandukana...
20 February 2018 Yasuwe: 3430 0

Abategura Miss Rwanda bakomeje kunengwa

Itsinda rishinzwe gutera amarushanwa ya Miss Rwanda ariryo ‘Rwanda...
20 February 2018 Yasuwe: 2238 0

Blac Chyna yashyizwe ku karubanda arimo gusambana

Umunyamideli Blac Chyna wakundanye n’ ibyamamare birimo Tyga , Wiz khalifa...
20 February 2018 Yasuwe: 2878 0